Ese koko indwara y’ikirimi ku bana abaganga ntibayivura ?

Yanditswe: 09-08-2016

Nubwo abantu bagenda bahindura imyumvire, hari bamwe usanga bakirwaza abana bakihutir aku bajyana mu bavuzi gakondo rimwe na rimwe baba batanewe na leta. Kuri iki gihe usanga hari indwara zifata abana zahawe amazina atandukanye muri zo harimo iyo bise “ ikirimi”. Uzasanga abayirwaje bihutira kujyana abana babo mu bavuzi batemewe bikaba byabagira ingaruka, nyamara iyi ndwara irazwi kwa muganga.

Ibiranga umwana wafashwe n’iyi ndwara
Iyi ndwara bamwe bita ikirimi ndetse ugasanga bamwe babyita ibirogano ni indwara yo kubyimbagana akamironko (pharynx) igatera kuryaryatwa mu muhogo ndetse hari n’igihe kabyimba wavuga cyangwa ukoroye ukumva kagiye hejuru y’ururimi ari naho bahera babyita ikirimi. Uyirwaye ashobora kugira umuriro ndetse no kumira bikaba ikibazo.

Ibindi biranga umwana uyirwaye :

  • Ibicurane no gufungana amazuru
  • Umutwe
  • Kuribwa umubiri
  • Gukorora

Umuriro uba mucye iyo yatewe na virus ukaba mwinshi yatewe na bagiteri
Ibitera iyi ndwara

Iyi ndwara ni indwara iterwa na mikorobe ikaba ikunze gusakara cyane mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’ivumbi. Iterwa na mikorobi zo mu moko abiri hakabamo iterwa na bagiteri n’iy’iterwa na virusi.

Gusa iyiterwa na virusi niyo iboneka cyane niyo mpamvu mu kuyivura bitihutirwa gukoresha antibiyotike.

Ivurwa ite ?
Kuvura iyi ndwara biterwa n’icyabiteye. Iyo yatewe na virusi havurwa ibimenyetso gusa. Akenshi umurwayi asabwa kunywa ibintu bishyushye, gufata ibinini by’uburibwe nka paracetamol na ibuprofen.

Ibindi wakora harimo gukaraza amazi arimo akunyu mu muhogo ugacira (gargariser), kunywa imitobe cyane no kwirinda kugira inyota.

Iyo yatewe na bagiteri hitabazwa imiti ya antibiyotike igafatanywa n’ibyimbura igakiza n’uburibwe. Akenshi hakoreshwa imiti yo mu bwoko bwa pénicilline harimo peni_V, amoxicillin, cyangwa cloxacillin. Igafatanywa na ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa aspirin ntihabwa abana bato.

Twayirinda dute ?

  • • Isuku ihagije nibwo buryo bwiza bwo kwirinda iyi ndwara.
  • • Irinde gusangirira ku kintu kimwe n’umurwayi wayo
  • • Irinde itabi n umwotsi waryo
  • • Karaba intoki mbere na nyuma yo kurya.

Mu gihe uramutse urwaje umwana umwana ujye wirinda abakurangira abaganga ba gakondo kuko nubwo hari abavura banemwe na leta, hari n’abavur auko babyumva.

Umwana wabyimbye pharynx aravugwa kwa muganga kandi batamukase nkuko abenshi babigenza.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe