Uko wakoresha amavuta yo gutekesha ukagira umusatsi mwiza

Yanditswe: 12-08-2016

Amavuta dutekesha akomoka ku bimera agir auruhare runini mu gutuma umusatsi wawe uba mwiza cyane cyane igihe uyakoresheje mu gukaraba mu mutwe.

Dore ibyo amavuta akorere umusatsi
Kuwubyibushya :
nubwo ingaruka zidahita zigaragara ako kanya ariko iyo woze amavuta akomoka ku bihingwa nk’ay’ibihwagari, olive, soya n’ibindi uk iminsi ishir aumusatsi wawe ugenda ubyibuha.

Gusa neza no kurambuka : Hari abantu bagir aumusatsi niyo waba ari mwinshi ukabona uhora usa nabi ntunarambuke ko umuyaga uhuhe unyeganyege. Icyo gihe wakoresha uburyo bwo kurya ukaraba mu mutwe ukoresheje amavuta y’ibimera.

Kuwurinda gucika : haba ku musatsi udefrije no ku musatsi utadefirije hose amavuta awururinda gucika.

Kurinda abantu bashya cyane igihe badefiriza : ku bantu bashyira produits mu mutwe bagashya mu mutwe umusatsi utarshya iyo bimenyereje kujya bakaraba mu mutwe bakoresheje amavuta icyo kibazo kirakemuka.

Uko gukaraba amavuta mu mutwe bikorwa
Ntabwo gukaraba amavuta bivuze kuyakoresha nk’amaz ahubwo urayafata ugasiga mu mutwe hose ugenda umasa gahoro gahoro mu musatsi warangiz aukabireka bikamaramo isaha ugakarabamo n’amazi bisanzwe.

Ku bfite imisatsi myinshi ni byiza ko bagenda basiga amvuta uruhand erumwe bakabona gufata urundi.

Byaba byiza kandi upfutse mu mutwe hakazamo ubushyuhe nibwo amavuta yinjira agakora neza. Ikindi kandi ntugatekereze ko imyanda yatuma amavuta adakora neze ngo ubanze ukarabemo. Jya uyasigamo mbere yo gukaraba ukarabire rimwe ukoreshe shampoo amavuta ashiremo neza kuko uurimo wayo aba yamaze kuwukora

Niba rero wari ufite umusatsi wakunaniye, wakoresha amavuta usanzwe utekesha ukaba wagira umusatsi mwiza bitakugoye. Buri uko ugiye gukaraba mu mutwe wajya ukoresha ubu buryo.

Source ; afriquefemme
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe