Isuku y’udutambaro duhanagura ibyombo
Udutambaro duhanagura ibyombo bimaze kozwa ni ikintu cy’ingenzi muri buri rugo. Isuku yatwo ni ngombwa mu rwego rwo kwirinda umwanda wakomokaho ukanduza ibyombo. Dore ibyo wakurikiza :
Byaba byiza uhinduye ako gatambaro buri munsi. Ariko niba mu nzu muri bake ibyombo bikaba ari bicye cyane byibura wayikoresha iminsi ibiri.
Niba udahise uyimesa yimanike ku kantu kuburyo iri bwume
zimese hanyuma uzanike zume neza kandi uzitere ipasi mbere yo kuzibika ahantu hatagera ivumbi.
Irinde kuyihanaguza intoki. Shaka agatambaro gahanagura intoki ukwako cyangwa ukoreshe igipapuro bita essuis tout
Irinde kuyihanaguza ameza. Shaka agatambaro kihariye gahanagura ameza cyangwa nabwo ukoreshe igipapuro cya essuie tout
Niba atari wowe uhanagura ibyombo, gura udutambaro dufite amabara atandukanye ujye umenya ko twahinduwe kenshi gashoboka.
Hifashishijwe urubuga rwa flair
photo: google