Isuku y’udutambaro duhanagura ibyombo

Yanditswe: 05-09-2019

Udutambaro duhanagura ibyombo bimaze kozwa ni ikintu cy’ingenzi muri buri rugo. Isuku yatwo ni ngombwa mu rwego rwo kwirinda umwanda wakomokaho ukanduza ibyombo. Dore ibyo wakurikiza :

-  Byaba byiza uhinduye ako gatambaro buri munsi. Ariko niba mu nzu muri bake ibyombo bikaba ari bicye cyane byibura wayikoresha iminsi ibiri.
-  Niba udahise uyimesa yimanike ku kantu kuburyo iri bwume
-  zimese hanyuma uzanike zume neza kandi uzitere ipasi mbere yo kuzibika ahantu hatagera ivumbi.
-  Irinde kuyihanaguza intoki. Shaka agatambaro gahanagura intoki ukwako cyangwa ukoreshe igipapuro bita essuis tout
-  Irinde kuyihanaguza ameza. Shaka agatambaro kihariye gahanagura ameza cyangwa nabwo ukoreshe igipapuro cya essuie tout
- Niba atari wowe uhanagura ibyombo, gura udutambaro dufite amabara atandukanye ujye umenya ko twahinduwe kenshi gashoboka.

Hifashishijwe urubuga rwa flair
photo: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.