Indangagaciro 7 zikwiriye abangavu

Yanditswe: 01-07-2014

Ikigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ni hinduka riba ku bana b’abakobwa n’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 17. Nubwo hari n’abagaragaza iryo hinduka mbere y’iyomyaka cyangwa nyuma yayo bitewe n’uburyo uwo mwana aba yarakuzemo , twavuga imirire yabonye, kutarwaragurika aho yakuriye n’ibindi.

Ubwangavu n’ubugimbi buvugwa cyane iyo umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa atangiye gukura ku bijyanye n’imyanya ndangagitsina.uyu munsi Madam Mukuru Winfride aratubwira uko umwangavu akwiriye kwitwara mu muco nyarwanda. Akaba ari ibintu wakwigisha umwana wawe ugeze muri icyo kigero n’undi wese waba uzi.

Kubaha abandi no kwiyubaha : Kubaha no kwiyubaha ni ingenzi ,umwangavu utubaha nta cyizere cy’ahazaza aba atanga ku bamurera kandi ni bibi . Bitewe n’ihindagurika riba ririmo kubabaho hari igihe abakobwa bari mu kigero cy’ubwangavu batamenya kwiyubaha ndetse no kubaha abandi uko bikwiriye ugasanga ni wa mukobwa abahungu birirwa bakorakora uko biboneye ndetse akanasuzugura ababyeyi n’abandi bagombaga kumuhana ngo bamufashe gukura neza atangiritse.

Kwirinda agakungu : Umwangavu ni umukobwa uba witegura kuzaba umugore w’ejo hazaza ntakwiriye kurangwa n’agakungu cyangwa ibigare aho ari hose.Kuko iyo abigendeyemo akenshi usanga yangirika mu buryo bw’imyitwarire myiza.

Kugira intumbero : Abangavu babaye bafite icyereceyezo bihaye ntabwo abasore ndetse n’abagabo babashuka ngo babashore mu busambanyi ngo maze babemerere kuko bahita babona ibyo babashoramo ko bitajyanye n’icyerezo cyayo bityo bakabananira batariyicira ubuzima.Umuntu wese aho ava akagera aba gomba kugira icyerecyezo aganamo cyangwa umurongo ngenderwaho mu buzima bwe.

Kumenya gufata ibyemezo : Ni ngombwa abangavu ko bakwiriye kuba abantu bahakana cyangwa bakemera cyane icyo biyemeje gukora. Naho kuguma muri nzareba na nzakubwira bituma ugushuka abona ko gufata ibyemezo bikugora maze akagukoresha ibintu utemeye utanahakanye kubera amasoni cyangwa kwitinya.

Gukunda kwiga : Nta watinya kuvuga ko umunani ababyeyi batanga muri iki gihe ari ubumenyi ku mwana wabo. Umwangavu rero akwiriye gukunda kwiga ndetse no gushakisha mu bitabo kugira ngo abashe kubaka ejo heza he,azigirire akamaro ndetse n’igihugu cye.

Gukunda gusenga : Abakiristo twemera ko gusenga ari uruzitiro rutuma umuntu atijandika mu byaha ndetse yanabigwamo akihana kuko Imana ibabarira, niyo mpamvu umwangavu udasenga abayihemukira bikomeye.Gusenga ni byiza niba utabikoraga ubitangire.

Kugira isuku : Izina umwangavu rituruka kuba abanyarwanda barabonye uburyo uwo mukobwa abayatangiye kwiyitaho no kugira isuku bamwita umwangavu ,ni ngombwa rero ko uwo mukobwa uba avuye mu kiciro cy’abana agiye mu kiciro cy’abantu bakuze ko garagaza isuku aho ari hose no mu byo akora.

Byatanzwe na Madam Mukuru Winfride
photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe