Udukote two kwambara ku majipo n’amakanzu ya droite

Yanditswe: 05-11-2019

Ubusanzwe umukobwa cyangwa umudamu wambaye neza,agiye ku kazi aba yambaye imyenda imwegereye kandi biba byiza iyo ashyizeho agakoti kamwegereye.

Hari agakote kagufi, gafunguye imbere kandi kadafite ikora,kadafite n’imashini cyangwa igipesu,gafite amaboko maremare,kakaba gafite utumashini duto ku mifuka yako ahagana hasi. Bene aka gakote kaba keza cyane kukambarana na doite iyariyo yose. Reba ifoto

Ikanzu cyangwa ijipo ya droite kandi ushobra kuyambarana n’agakote kadafungwa,gafite amaboko agera mu nkokora,kakaba gafite agakora gato kazamutse ku ijosi kandi nta mifuka kagira. Reba ifoto

Nanone hari agakote keza kaberana n’imyenda ya droite,kadafite ikora kandi k’amaboko maremare,kakaba gafungishwa indumane cyangwa udupesu duto cyane,nako kabera abantu bose. Reba ifoto:

Hari kandi agakoti kagufi,gafite amaboko maremare,gafite udufuka tubiri ahagana hasi,kandi kadafite ikora,kakaba gafungishwa igipesu kimwe,gifungirwa mu ijosi. Reba ifoto:

Hari gakote kandi nako kadafungwa,imbere kakaba gasongoye ariko inyuma ari hagufi hatareshya n’imbere, kakaba gafite ikora rinini riguye ku bitugu ndetse amaboko yako akaba maremare. Reba ifoto

Inkuru yamamaza
photos: google

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.