Amakanzu y’ibirori abera abantu babyibushye

Yanditswe: 19-11-2019

Bikunze kubaho ko abakobwa n’abadamu babyibushye usanga bibagora guhitamo imyenda ibababereye cyane cyane iyo bagiye kujya mu birori runaka,ariko burya hari amakanzu meza kandi abera abo bantu ku bakunda amakanzu maremare.

Hari ikanzu ya gapira ifite amaboko magufi cyangwa agera mu nkokora,ifite mu ijosi hafunganye,ikaba ari ndende igera ku birenge kandi itaratse ifite n’umukandara wayo.

Indi kanzu nziza ni ifite igitambaro kijya kuba nk’ijinisi(jeans) ariko cyorohereye,ikaba nayo ifite amaboko maremare,ikaba kandi iteye nk’ishati imbere ifite n’ikora nk’iry’ishati,ifite umukandara wayo mu nda,ikaba kandi itaratse hasi kandi ari ndende cyane.

Hari ikanzu nanone iteye nka gapira,ikaba igera ku birenge kandi iri kuri taye,yegereye uyambaye,ikaba irangaye mu bitugu kandi nta maboko ifite ahubwo ijosi ryayo rifatiye mu ntugu.

Indi kanzu iba nziza ni ndende,ifite igitambaro cya cotton,ikaba itaratse hasi kandi ari ndende kuburyo ipfuka n’ibirenge,ikaba ifite udushumi duto nk’utw’isengeri.

Aya makanzu yose aberana no kuyambarana n’inkweto ndende,dore ko aba ari nayo kujyana mu birori.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.