Umwanditsi Chimamanda Adichie

Yanditswe: 08-03-2020

Chimamanda Ngozi Adichie yavutse mu 1977, akomoka mu gihugu cya Nijeriya, ni umwana wa gatanu mu bana batandatu. Yize amashuri ye yisumbuye muri Nijeriya, kaminuza yayitangiye mu ishami ry’ubuvuzi ariko arahindura akomereza muri Amerika mu ishami ry’itumanaho na political science. Masters ye yayikoze mu bijyanye no kwandika.

Amaze kwandika inyandiko nyinshi zirimo, inkuru ndende, inkuru ngufi ndetse n’ibitabo. Igitabo cye cya mbere yacyise Purple Hibiscus, kikaba cyarabonye ibihembo bitandukanye.

Atanga kandi n’ibiganiro bitandukanye bishingiye ku nyandiko ze , ibyamenyekanye bikaba ari ibyo yatanze kuri TED bibiri. Cyimwe cyitwa “the danger of a single story”aho yerekana ukuntu ubuzima bw’ibihugu byinshi buba buzwi nabi bitewe n’uko abantu bashingira ku nyandiko z’ubwoko bumwe gusa bubivugwaho. Ikindi kiganiro cyamenyekanye ni icyitwa “We should all be feminist”. Aho avuga ku myumvire ye ku bijyanye n’uburinganire, akavuga ibimurakaza mu byo abona mu buzima bwa buri munsi mu buzima bw’abagore.

Chimamanda amaze kubona ibihembo byinshi cyane kubera ibyo yandika akaba ari mu banditsi bato bishimiwe ku isi kandi bakunzwe ku mugabane wa Afurika , umwaka ushize yabarirwaga umutungo ungana na miliyoni 5 z’amadorali.

Chimamanda yashakanye n’umugabo witwa Ivara Esege w’umuganga bakaba bafitanye umwana w’umukobwa.

Kuri ubu amara igihe cye aba muri Amerika no muri Nijeriya aho atanga amahugurwa mu kwandika.

Hifashishijwe inyandiko zitandukanye
Photo google.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.