Yatangiye korora bundi bushya nyuma yo kwikenuza amatungo ye

Yanditswe: 29-10-2020

Imibereho igoranye mu gihe cya COVID-19 yatumye Mukambungo Esperance yongera gutangira bundi bushya korora, nyuma yo kwikenuza amatungo yari afite mu bihe bikomeye bya COVID-19.

Ati “nari noroye ingurube, inka n’inkwavu. Kubera ibihe byari bigoye muri COVID-19 hari igihe wabonaga gutunga urugo bikomeye ukagurisha itungo, wakenera iby’ibanze ugasanga nta handi ubivana atari ku itungo.  »
Yongeraho ko hari abo byagendekeye nka wa mugani wa Kinyarwanda ngo «  ukena ufite itungo rikakugoboka.  »

Ati « ibihe bya guma mu rugo byateye benshi ubukene. Ku buryo hari abari batunzwe n’ibiraka nk’ubufundi, ubuyede n’ibindi bitandukanye. Nta munsi y’urugo ufite. Itungo rero niryo ryagufashaga gukemura ibibazo byawe.
Nari mfite ingurube 1 nini n’inkwavu nka 7, ariko byose byagiye ku bw’iyo mpamvu. Kugeza ubu rero ndimo gutangira korora bundi bushya. Ubu naguze udukwavu dutatu, n’utugurube duto 2. Byantwaye agera ku mafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 30.

Ni ukongera nyine kwiyubaka nkareba ko twazangoboka mu bihe biri imbere ntazi uko bizaba bimeze.
Esperance akomeza avuga ko burya korora amatungo magufi ari ikintu k’ingenzi buri muntu wese ubishoboye, wabasha no kubona aho ayororera akwiriye gukora."

Ati “ubuzima buciriritse bwo mu cyaro, aho tutabona ifaranga, kenshi burya korora amatungo ni ingenzi. Amatungo magufi arafasha cyane, atuma umuntu yikenura.
Niyo yatuzahuye mu bihe bya COVID-19 mu byaro. Ntawabyibagirwa rero kuko ntawe uzi imbere uko hazamera.

COVID-19 yateye ingaruka zitandukanye z’ubukene hirya no hino mu Rwanda, haba mu migi cyangwa mu byaro.

Abatuye mu byaro bakaba bagira bagenzi babo inama zo kujya borora amatungo magufi ku babishobora, kuko ari kimwe mu bitabara umuntu igihe atunguwe n’amage cyangwa ikindi kimusaba amafaranga mu buryo bwihuse.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe