Ingaruka za Covid-19 zamuteye kutabasha kwishyura banki

Yanditswe: 29-10-2020

Uwayezu (twamuhinduriye izina ku mpamvu z’umutekano we) avuga ko yananiwe kwishyura banki yafashemo inguzanyo bitewe n’ingaruka za Covid-19 zatumye adakomeza gukora akazi k’isuku no guteka mu kigo cy’amashuri yakoramo.

Uwera atuye mu karere ka Ruhango. Ni umubyeyi w’imyaka 57 wacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Avuga ko Covid-19 yatumye akazi ke gahagarara by’agateganyo bahembwa amezi 3 gusa andi ntibayahembwa. Ibi bikaba byaratumye atabasha kwishyura inguzanyo yafashe muri banki, aho avuga ko yishyura ibihumbi 8 ku kwezi.

Uwayezu ubusanzwe akora akazi k’ubupuranto ndetse no gutekera abanyeshuri muri kimwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango.

Ni umupfakazi utunze abana 5, akaba aba mu nzu yubakiwe na Leta mu mwaka w’1998. Ubusanzwe mu buzima bwe, yari atunzwe n’umushahara w’ibihumbi 20 yahembwaga ku kwezi, ari nawo yakuragamo ibihumbi 8 byo kwishyura inguzanyo yafashe muri imwe mu mabanki akorera mu Rwanda.
Yagize ati “Covid-19 igitangira, baduhembye amezi 3 gusa, andi birahagarara. Niba umuntu yari afite akadeni yariye byatubereye ikibazo gikomeye.

Yongeraho ko byageze igihe no kwishyura banki bikamunanira kuko amafaranga yahembwaga ariyo bakatagaho ayo yishyura buri kwezi, udusigaye akadutungisha umuryango.

Ati “mbayeho mu buzima bungoye. Ibaze kuba watungwaga n’umushahara nawo ukaza guhagarara ufite abana, ufite n’inguzanyo.

Akomeza avuga ko abonye bimunaniye kwishyura nubwo yari ashigaje igihe gito ngo abe arangije, yahisemo kujya kubiganiriza umucungamutungo wa banki afitiye inguzanyo ngo abe yaba amuhagarikiye kwishyura. Gusa ngo yaje kumubwira ko yatinze, ibyo bibazo barangije kubyakira.

Kuri ubu ngo yabuze uko abigenza, ariko afite ibyiringiro ko ubwo abanyeshuri bagiye kongera gutangira, azongera kubona amafaranga agakomeza kwishyura.
Gusa ngo ubuzima abayemo buramugoye cyane ku buryo no kurya biba bigoranye.
Ati “nubwo bimeze bitya ndashima Leta y’ubumwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamfashije kubona inzu mbamo nubwo nayo yatangiye kwangirika. Yarakoze.

Ingaruka za COVID-19 zikomeje kwibasira bamwe mu bagore ariko cyane cyane abatunze ingo barimo na (Uwayezu).

Kuri ubu benshi bakaba babaho mu buzima bwa mbarubukeye, aho bakenera ubufasha mu kuzamura imibereho yabo no gukemura ibibazo bahura nabyo buri munsi.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe