Ibyo wakora ukagira inzara z’umweru

Yanditswe: 02-07-2014

Inzara zikunze kwitabwaho cyane cyane n’abagore ndetse n’abakobwa mu kuzikorera isuku ndetse no mu kuzisiga amabara (vernis) atuma zigaragara neza biruseho.Inzara z’umweru cyangwa se zererana zigaragara neza kandi zikagaragaza ko nyirazo azigirira isuku. Gusa hari abageraho bakabona inzara zabo zitagisa neza nka mbere niyo baba zazigirira isuku. ibi rero ni Ibyo wakora mu kurwanya guhindura ibara z’inzara

Gukoresha umuti woza amenyo n’uburoso : ufata uburoso bufite amenyo yoroshye ugashyiraho umuti woza amenyo ugakuba inzara zatangiye guhinduka, ubikora kabiri cyangwa gatatu ku munsi. Kenshi iyo ubikoze urwara rusubirana kwererana cyangwa gusa neza kwarwo.

Gukoresha umuti woza mu kanwa (mouth wash) : Umuti witwa Listerine niwo ufite ubushobozi buhindura inzara, igaragaza impinduka vuba (resultat) ufata akantu karimo amazi ashyushye buhoro, ugashyiramo agafuniko kamwe kugeza kuri tune (1-4 ) twa Listerine ugahyiramo inzara mu gihe cy’iminota makumyabili.

Gukoresha indimu : Ufata indimu ukayikatamo kabiri ukayisiga ku nzara cyangwa ugakandira umutobe wayo ku ipamba ugasiga ku nzara, ushobora kandi no gatumbika inzara muri uwo mutobe cyangwa ugakubisha indimu ku nzara.

Gukoresha tea tree oil : Kugira ngo tea tree oil yo ibashe gukesha inza bishobora gutwara amezi abiri cyangwa atatu. Ushyiraho udutonyaga tubiri twa tea tree oil ku rwara kabiri ku munsi cyangwa ukayivanga na lavender oil bituma kwererana ku nzara byiyogera.

Gukoresha ubuki : Ubuki bufite ubushobozi bwo kwica bacteries zose zavuka ku rwara.

Gusiga base coat ku rwara : Mbere yo gusiga vernis banza usige base coat (neutre) kuyisigaho mbere ya venis y’ibara bituma urwara rudahinduka kandi bituma vernis imaraho igihe kinini.

Byanditswe na Sandrine inzobere mu kwita ku bwiza (Beauty Therapist). Ukeneye indi nama cyangwa ubufasha wamuhamagara kuri tel : +250783605232 ushobora no kumwandikira kuri email : sanrun89@yahoo.fr

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe