Muri COVID-19 abagabo babonye icyuho cyo gushaka abandi bagore

Yanditswe: 30-10-2020

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Ngororero avuga ko COVID-19 hari aho yagize ingaruka mu muryango harimo amakimbirane no gucana inyuma.

Kampire Christine ukuriye inama y’igihugu y’abagore abitangaje mu gihe mu murenge wa Sovu Akagari ka Birembo mu Mudugudu wa Muyange umugabo yashatse undi mugore mu gihe cya Guma mu rugo kandi bari basanzwe babana neza.

Aganira n’Agasaro Magazine, Kampire avuga ko mu gihe cya COVID-19 abanyarwanda bari muri gahunda ya Guma mu rugo yagiye yakira ibirego by’abagore babbanye nabi n’abagabo babo.
Atanga urugero rw’umuryango wagiranye ibibazo kandi wari usanzw eubana neza mbere ya COVID-19, ariko mu bihe bya guma mu rugo umugabo akamushakiraho undi mugore.

Agira ati ; “COVID-19 yagize ingaruka mu miryango, hari imiryango yari ibanye neza yahuye n’ibibazo kubera umugabo wari umunyereye gukora yicaye mu rugo, ubushobozi bari bafite bwashira hakaboneka umwuka mubi mu muryango nkuko ubuhamya twagiye tububona bubigaragaza.”
Ashingiye aho atuye, kampire avuga ko umugabo yashatse umugore wa kabiri kandi ntakibazo umuryango wagiranye.
Mu Birembo hari umuryango wari ubanye neza ndetse urimo kwiteza imbere, ariko kubera COVID-19 yabaye abantu bagasabwa kuguma aho bari, umugabo yashutswe nibyo bafite ahita yishakira undi mugore bitera umwuka mubi.

Kampire avuga ko byamenyekanye ubwo umugore yagiye kumureba agasanga umugabo abana n’undi mugore atangira kumenyesha inzego zitandukanye harimo n’imiryango.
Nubu baracyabana, ariko ikibazo cyabo twagishyikirije imiryango kugira ngo ibagire inama, ubu umugabo yatangiye kwisubiraho ndetse yasabye umugore imbabazi ndetse amusaba ko basezerana imbere y’amategeko, nubwo dufite impungenge kuba agitunze n’uwa kabiri kandi ashobora kuba yarahasamiye inda.”

Kampire avuga ko nubwo hari ahabonetse ibibazo mu muryango kubera ibihe bya COVID-19, hari n’imiryango yashoboye kubana neza.
Agira ati ; “Ntabushakashatsi burabigaragaza, ariko ndizera ko imibare izabigaragaza kuko uyu mwaka uzabonekamo abana benshi, ibi biterwa n’uko imiryango yagize umwanya wo kubana, kubera umugore n’umugabo babaonye umwanya wo gushyikirana, nubwo tutavuga ko byose byari byiza ariko hari imiryango yashoboye guhuza.”

Kampire avuga ko nubwo abagore bo muri Ngororero bahuye n’ibibazo mu gihe cya COVID-19, ubuzima bumaze kumera neza ndetse ubu benshi basubiye mu mirimo yabo.

S.S

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe