Kogosha byamurinze ubukene mu gihe cya COVID -19

Yanditswe: 02-11-2020

Ayingeneye Immaculee, ni umugore watinyutse gukora umwuga wo kogosha ubusanzwe ukunze gukorwa n’abagabo, maze umurinda ubukene mu gihe cya COVID-19.

Ayingeneye afite imyaka 25 y’ubukure. Afite abana babiri n’umugabo. Batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye. Amaze imyaka 8 akora umwuga wo kogosha. Avuga ko nubwo abagore benshi batiyumva muri uyu mwuga, we yakuze awukunda kandi yabonaga uri ku isoko ry’umurimo.

Ku myaka 17 yatangiye kuwigira mu mazu yogosherwamo imisatsi, aza kubimenya atangira kogosha aho yabashaga kwinjiza ibihumbi bigera kuri 3 ku munsi. Mu myaka 2 gusa we n’umugabo we bari bamaze kubaka inzu y’agaciro gasaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda mu murenge batuyemo.

Ayingeneye avuga ko yatinyutse gukora uyu mwuga benshi muri bagenzi be bamunnyega, bavuga ko yihaye gukora imyuga igenewe abagabo. Gusa ngo ibyo yarabirenze akomeza kuwukora awukunze binamurinda ubukene no kwifuza icyaricyo cyose mu gihe cya COVID-19.

Yagize ati “dukorana n’ibigo by’imari. Twari twarizigamiye kuri mobile money no kuri banki. Guma mu rugo nta ngaruka yatugizeho kuko twakoreshaga ubwizigame bwacu. Nta kibazo twagize cy’ibiribwa, ubwisungane mu kwivuza n’ikindi icyaricyo cyose. Ntitwahungabanye cyane.

Yongeraho ati “n’ubu n’abana nibajya kwiga tuzaba twiteguye kuko nyuma ya guma mu rugo yatewe na COVID-19, umwuga wanjye ntiwahagaze nakomeje gukora ku buryo umwana wanjye atazagorwa no kongera gusubira ku ishuri.

Uwamahoro ni umwe mu bazi imibereho y’umuryango wa Ayingeneye. Avuga ko umwuga wo kogosha Ayingeneye akora, uzamura urugo rwabo bikabagaragarira nk’abaturanyi. Ati “twaramusekaga nkabona bitashoboka ko umugore yogosha, ko ari iy’abagabo ariko namenye akamaro kabyo cyane cyane mu gihe cya COVID-19.

Yongeraho ko nawe byamuhinduye imyumvire ku buryo atazazitira umwana we kwiga umwuga uwo ari wo wose, kabone n’iyo waba ukorwa cyane n’abagabo.
Kuri ubu, Ayingeneye akomeje umwuga we kandi abari n’abategarugori bakomeje kumugana ngo abigishe aho avuga ko yigishije abagera kuri 6 mbere ya COVID-19 kandi iyi ndwara nicika hakaba hari abandi bamusabye kuzabigisha.

Agira inama abagore n’abakobwa yo kutitinya, bagaharanira icyabateza imbere batitaye ku magambo aca intege ndetse bagatinyuka imyuga bamwe bazi nk’iy’abagabo.

Ahamya ko bene iyi myuga ariyo yatumye abaho nta kibazo muri COVID-19 aho benshi bahuye n’ibibazo by’ubukene. Yongeraho ko ubuzima bwe bwo kogosha bwabera abagore bakitinya urugero mu iterambere.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe