Uko yahanganye n’ingaruka za Covid-19 mu rugo rwe

Yanditswe: 02-11-2020

Bugenimana Liberee ucuruza inkweto mu isoko rya Muhanga avuga ko byamusabye guhindura imibereho y’urugo rwe kugira ngo ahangane n’ingaruka za COVID-19.

Uyu mubyeyi avuga ko yatangiye ubucuruzi muri Mutarama 2020, atangirana igishoro cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mezi make abanziriza COVID-19 yakozemo, yabashaga kwinjiza ku munsi, inyungu iri hagati y’ibihumbi 8 by’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 15 igihe byagenze neza.

Nyamara ngo COVID-19 ije, yatumye ubucuruzi buhagarara bajya muri gahunda ya guma mu rugo, kudakora bituma arya utwo yari yarungutse, dushize anakora mu gishoro.

Akomeza avuga ko gahunda ya guma mu rugo yagiye kurangira igishoro akigeze kure. N’igihe bakomorewe gukora bagakora,bemerewe gukora mu buryo busimburana, ku buryo mu kwezi bakoramo iminsi 15 gusa. Ni ukuvuga 50% y’igihe bagomba gukora mu kwezi.

Ati “iki nacyo cyaduteye igihombo gikabije kuko ntitubasha gukora iminsi yose y’ukwezi, nyamara kandi turacyasora nk’ibisanzwe. Leta itubabariye yadusubirizaho gukora iminsi yose bityo tukoroherwa no kuba twasora, tukanakemura n’ibindi bibazo duhura nabyo.

Anongeraho ko kumara iminsi myinshi badakora, byanatumye batakaza bamwe mu bakiriya babo nabyo bikurura igihombo. Nubwo ariko Bugenimana kimwe n’abandi bacuruzi bahuye n’igihombo cyakomotse ku ngaruka za Covid-19, ngo hari uburyo yateganije bwo guhangana nabyo.

Ati “nahisemo guhindura imibereho twabagaho mu rugo. Niba nahahishaga amafaranga ibihumbi 3 ku munsi, nahise nshaka uko nahahisha igihumbi cyangwa igihumbi na Magana atanu, nkahaha bike biciriritse kugira ngo ndebe ko nakwikura mu gihombo nkagira icyo nageraho.

Indi ngamba ni uko nahise nshaka uburyo namenyekanisha ibintu nkora ku buryo n’igihe ntakoze, ubishaka nanabimugezaho atagombye kuza mu isoko. Ati “nashatse ubutyo namenyekanisha ibyo nkora nkoresheje telefoni yanjye ku buryo mbigaragaza kuri “status”. Nabyo bisa n’ibyatanga umusaruro."

Bugenimana kimwe n’abandi bacuruzi, basangiye ikifuzo kimwe cyo gusaba Leta ko bakomorerwa gukora iminsi yose igize ukwezi bityo bagasora banakoze.
Ikindi ngo ni uko Leta yashyiraho uburyo bwinshi bwafasha abagore n’abakobwa kugera ku iterambere, bakoroherezwa gukorana n’ibigo by’imari mu buryo bwihariye kuko byabafasha gutera imbere.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe