Nyanza: Haracyari abagore batazi uburenganzira bwabo mu muryango

Yanditswe: 20-01-2021

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko batazi uburenganzira bwabo. Iyo akaba ari impamvu ikomeye ituma no kubuharanira bitabashobokera kuko batabuzi.

Mutoni n’umwe mu bagore bo mu murenge wa Rwabicuma, afite imyaka 30 y’amavuko. Avuga ko atazi uburenganzira bwe. Ati “ntakubeshye sinzi uburenganzira bwanjye, urumvako rero icyo umuntu atazi bigoye no kugiharanira.”
Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zikwiriye gukora ubukangurambaga bwimbitse bumenyesha abagore n’abakobwa uburenganzira bwabo kuko hari byinshi badasobanukirwa birimo nk’uburenganzira bw’umugore ku micungire y’umutungo no ku izungura, ibyo ugasanga ahanini bitera amakimbirane mu miryango.
Kutamenya uburenganzira bw’umugore kandi binagarukwaho na Mukamusoni Liberata nawe uvuga ko nta mategeko afatika azi yamurengera mu gihe yaba agiriye ikibazo mu muryango. Anavuga ko atabasha gutanga ubujyanama ku wamugisha inama amusaba kumusobanurira uburenganzira bwe.

Nubwo aba bagore bo mu karere ka Nyanza bagaragaza ko nta burenganzira bwabo bazi, haracyari ikibazo cy’uko nabo ubwabo usanga bisa naho batitabira gahunda za Leta kuko baganira n’agasaro.com basaga n’abatazi n’iminsi yagenwe abagore baganiriraho mu midugudu.
Aha akaba ari naho Kayitesi Nadine umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore avuga ko bitangaje kubona hakiri abagore batazi uburenganzira bwabo nyamara hari imiyoboro myinshi bivugirwamo uhereye ku rwego rw’umudugudu.

Gusa nanone yongeraho ko bishoboka kuko hari bamwe usanga batitabira gahunda za Leta nyamara ibyo byose ariho byigishirizwa, abitabiriye bakabyunguranaho ibitekerezo, bakanabimenya.
Yagize ati “hari imiyoboro myinshi byagiye bicamo ngo abagore bamenye uburenganzira bwabo kandi hakorwa ubukangurambaga uhereye ku rwego rw’umudugudu. Urugero nk’umugoroba w’ababyeyi.”
Kayitesi avuga ko umugoroba w’ababyeyi ari umwe mu miyoboro yatumye abagore baganira ku itegeko ry’imicungire y’umutungo,kurwanya ihohoterwa mu ngo ndetse n’itegeko rigenga umuryango.
Yongeraho ko uhereye mu mudugugu inzego z’abagore zubakitse neza kandi muri buri mudugudu hari uburyo butuma abagore babasha kuganira ku bibazo bahura nabyo mu miryango ndetse bakamenyeshwa n’uburenganzira bafite.

Kayitesi akomeza akangurira abagore kujya bagerageza kwitabira gahunda za Leta cyane cyane izibera mu midugudu baba batuyemo kuko hari byinshi bivugirwamo byatuma babasha kumenya neza uburenganzira bwabo ndetse n’icyo bakora kugira ngo barusheho kubusobanukirwa.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ikandamizwa ry’umugore ryaranze igihugu cyacu mu bihe byashize, Leta yafashe ingamba zitandukanye mu rwego rwoguha umugore uburenganzira bwo gukora, gukurikirana no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye. Kugira ngo ibyo bigerweho hagiye hashyirwaho amategeko atandukanye agamije guha umugore uburenganzira ku bintu bitandukanye. Twavuga nk’amwe mu mategeko akurikira: Itegeko rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda; Itegeko rivuga ku mutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura; Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina; n’andi.

Safari Viateur

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.