Ruth umukobwa ukora amakuru y’imikino

Yanditswe: 06-07-2014

Gukora amakuru y’imikino usanga akenshi mu Rwanda byihariwe n’abanyamakuru b’igitsina gabo. Gusa Rigoga Ruth ni umukobwa wiyemeje gukora amakuru y’imikino bitewe nuko yumva aho ari hose umugore yamenyekana muri siporo zitandukanye.

- Agasaro.com : Ruth nk’umunyamakuru w’imikino byakujemo bite ?

- Ruth : Gukina narabikundaga kuva nkiri umwana ariko akarusho nabikunze kurushaho ubwo najya kwiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (secondaire ) ngasanga abakinnyi bigira ubuntu nanjye nigiye ubuntu kugeza ndangije,numvise gukina bidahagije ahubwo nkumva nabwira abagore ndetse n’abakobwa ubwiza bwa siporo. Natangiye nkora amakuru y’imikino y’abagore ikiganiro kitwa isango women sport.

- Agasaro.com : Wasanze utabyihererana uhitamo kuba umunyamakuru w’imikino ugeze mu kazi byakugendekeye gute ?

- Ruth : Ubwo ninjiraga muri siporo rusange muri 2011 byarangoye kuko burya icyo gihe igitsina gabo nticyiyumvishaga ko hari abakobwa bakora amakuru ya siporo .Abo twakoranaga wasangaga bansiganira ko tujyana kuri Micro rimwe na rimwe nange bavuga nkumva bazi ibintu byinshi kundusha ndetse nkitinyira ko navuga ibitaribyo bakanseka ariko ubu rwose mbanumva uwitwako akomeye muri siporo w’umugabo twahangana muri Debat ubu numva ntabya nd’umukobwa ,hoya ndi gewe nk’umunyamakuru wa siporo.

- Agasaro.com : Umuryango wawe ndetse n’inshuti zawe bakubwiye iki ?

- Ruth : Ntihabura abacantege ariko abenshi mu nshuti zanjye baranshimye ku munsi wa mbere nagiye kuri Micro, abanteye imbaraga harimo Maman ndetse n’umutoza wantoje nkiri umukinnyi Nyinawumuntu Grace akenshi bombi bambwiraga uko byari bimeze ( Feed Back ) maze gukora. Sinakwibagirwa kandi Ayanone Solange kuko natangiriye mu kiganiro cy’abagore akenshi numvaga bimbihiye ariko akanyumvishako abanyarwanda kazi babikeneye ko mbikora.
Ku bijyanye n’umuryango wanjye Iwacu urishyira ukizana kuko nabo bambonamo bushobozi kandi budafite aho buhuriye n’uburara bantera umwete kandi bifuza konakomeza nkagera kure ku rwego mpuzamahanga.

- Agasaro.com : Aka kazi kakugejeje kuki ?

- Ruth : Kubera kujya muri siporo nagiye mu bihugu bitandukanye nkiri umukinnyi ndetse nanubu mu kazi k’ubunyamakuru kandi nange mpembwa umushahara umfasha mu buzima bwa buri munsi,ni akazi nishimira.Mfite inshuti nyinshi nkesha uyu mwuga.

- Agasaro.com : Ni iki wabwira abagore cyangwa abakobwa badakunda siporo cyangwa batayitabira ndetse n’abatekerza ko gukora amakuru y’imikino uri umukobwa ari ibintu bitiyubashye ?

- Ruth : Inama nabwira abakobwa bose yewe n’aba mama, ndabinginze ( please) mukore kuko ibikorwa birivugira pe niyo watangira batakumva n’ubundi amaherezo y’inzira ni munzu n’ubikora neza uzabemeza kandi baguhindukirire bagufashe kuko burya icyo wakora cyose wowe utitinye bikugeza ku musaruro .

Ndi umunyamakuru wabyize si ukubikunda gusa. Nize ibigo bya Secondaire bindwanira ngonjye kubikinira ku buryo hari naho nigaga igihembwe kimwe nkahita njya ahandi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe