Amaherena manini yakubera

Yanditswe: 04-07-2014

Nkunze kwibaza akenshi nti ese bisaba iki kugira ngo umuntu yambare iherena rinini dore ko akenshi njye ndyambara nkabona bitambereye kandi abandi bo nkabona baraberewe. Ese byaba aribyo nishyizemo ko atambera cyangwa byaba ari ukomu maso yanjye hateye byaba bituma ntaberwa n’ amaherena manini ?
Nibyo koko hari ababerwa n’amaherena manini kurusha abandi bidatewe n’uko mu maso yabo hameze ahubwo bitewe n’ijosi ryabo.

Iyo ufite ijosi rirambutse nakwita rirerire amaherena manini cyangwa maremare arakubera kuko uba ubona amanutse ku ijosi ryose bigasa neza, naho iyo ijosi ryawe ari rigufi akenshi uba ubona iherena ryarushije uburebure ijosi ryawe bigasa nabi uretse ko hari nabo amanuka ariko atari maremare cyane ku buryo abantu bafite amajosi magufi nkanjye bayambara bakaberwa.

Mu gihe rero ugiye kugura iherena rinini cyangwa rirerire uhitamo iherena ryoroshye, ritaremereye, kuko iriremereye rikubuza kwisanzura kuko uba wumva umeze nk’ufite umutwaro ku gutwi ibiro byaryo bikakubangamira.

Kuri iyi foto iri herena ni ryiza nk’uko mubibona ntabwo riremereye kandi kuba risa nk’irishushanyijeho birigira umwihariko bikaryogerera ubwiza.Gusa iyo wambaye iherena rirerire ni byiza ko mu ijosi ntacyo wambara kugira ngo iherena ryawe aba ariryo rigaragara bitaba byinshi kuri wowe.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe