Ipantaro y’ikoboyi wajyana ku kazi

Yanditswe: 11-07-2014

Mu kabati ka buri mugore cyangwa umukobwa wese ntiwaburamo ipantalon y’ikoboyi kubera ko ari umwenda bambara bakumva bisanzuye.
Benshi tuyitungiye ko iyo uyambaye uba wumva umeze neza ufite amahoro ariko n’akarusho kayo ni uko wayambara aho ariho hose.Wayambara muri weekend ugiye mu birori byoroheje, cyangwa ugiye kuryoshya nk’uko bisigaye bivugwa mu mvugo y’ubu. Mu gihe ugiye mu kazi nabwo ipantalo wayambara ndetse no mu mu minsi isanzwe.

Ku munsi wa kane rero n’uwa gatanu umuntu aba yumva ashaka guhindura dore ko akenshi uba umaze iminsi yambere itatu wambara imyenda y’ibiro(officiel),wambara ikanzu se cyangwa ijipo,ku wa kane rero aba arigiye cyo guhindura ukambara ibindi.Ukaba wakwambara ikoboyi dore ko inabera buri wese ukarenzaho ishati bikarushaho gusa neza bikaba biniyubashye.

Nk’uko bigaragara kuri iyi foto, uyu mukobwa yambaye ikoboyi ashyiraho agapira gafite amaboko magufi gatuma adashyuha dore ko turi mu gihe cy’izuba,Ushobora gushyiraho n’umukandara munda wongerera agaciro ishati bityo ukaba ari umwenda waba wajyana ku kazi nta kibazo,dore ko na weekend iba yegereje umuntu aba atangiye kurelagisa(relax).

Nk’uko mpora mbivuga inkweto ndende zituma umuntu agaragara neza kurushaho ndetse n’imyenda wambaye ikagira agaciro,uramutse wambaye inkweto ngufi ,umuntu aba abona ibintu wabyoroheje cyangwa utabyitayeho ariko wakwambara urukweto rurerure n’umwenda wari woroheje uhita ugira agaciro.

Mu gihe wambaye ishati ifite ijosi rinini k’uburyo ubona ijosi ryawe riri hanze cyangwa ryambaye ubusa(nko ku ifoto)ni byiza ko ushyiramo urunigi cyangwa iyindi shenete kugira ngo uhambike ,uramutse unashaka kwambara iherena rinini waryambara ariko ntushyireho urunigi gusa iherena rinini ni iry’ ibirori kurusha uko ari iryo kujyana ku kazi.

Mu gihe ugiye ku kazi ni byiza kwambara icyo mu ijosi, waba unapfumuye ukambara amaherena matoya, ukanafunga umusatsi kuburyo utakubangamira mu gihe uri gukora cyangwa ngo ube uri mu maso cyane kuburyo abo mukorana abakiriya se cyangwa umukoresha bawe bashobora kukubona mu maso neza mu gihe mu vugana.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe