Salade ya Laitue

Yanditswe: 11-07-2014

Ibikoresho :
- Laitue
- Fromage
- Inyanya
- Igitunguru cyera
- Jambon
- Mayonnaise
- vinegre

Uko bikorwa :
Fata ipalato, ushyireho laitue zawe wazikase ukoresheje intoki maze usukemo vinegre nkeya cyane kugira ngo zorohe ariko ntizihindure ibara.
Fata akandi kantu ukatiremo inyanya ,ukata duto muri forume ya mpande enye (carre)
Ongeramo igitunguru nacyo wakase nk’uko wakase inyanya, wongeremo na fromage nayo wakase nk’inyanya
Shyiramo jambo wakase duto cyane muri forume imwe nk’iyibindi
Fata isorori nini, ushyiremo laitue zawe (ni ngombwa ko ziguma zisa icyatsi kugira ngo salade ibe isa neza),ongeramo ya mvage y’inyanya,igitunguru,fromage na jambon
Shyiramo mayonnaise maze uvange.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe