Biscuit za vanilla
Yanditswe: 16-07-2014
Ibikoresho :
- Ifarini 280 g
- Amavuta ya buerre garama 240
- Isukari garama 100
- Vanille liquide 4ml ( wayisanga mu ma supermarket manini ahacururizwa ibikoresho bya za gato (cakes}
- Umunyu wafatisha intoki ebyiri gusa (2g )
- Igi 1
- utuvungu tw’udushishwa tw’indimu imwe
Uko bikorwa :
- Vanga ifarini + amavuta ya beurre + isukari +igi+ umunyu n’udushishwa tw’indimu
- Iyo pate ibumbiye byose hamwe yishyire mu iforomo ya biscuit iba ifite uduce twinshi dutandukanye
- Bishyire mu ifuru kugeza kuri 150 degre kugeza igihe bikinduriye ibara.
- Bimaze gushya wabikuraho bigahora ukabona kuzitegura
zitegurane n’Icyayi
Yatanzwe na Bachu chefu w’igikoni
Ibitekerezo byanyu
9 juin 2015, 02:01
Mwaramutse !ku bikoresho ko mwanditse vanilla Ariko mu gukora biscuit ko ntayirimo.
twamenya tuyishyiramo ryari ?
murakoz