Ibintu 8 wakora ukirinda kubabara umugongo

Yanditswe: 11-07-2014

kubabara umugongo ni indwara irimo igaragara cyane mu bantu b’ingeri zose ariko cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 30 na 60,babitewe n’impamvu zitandukanye nyamara murizo inyinshi za kwirindwa nk’uko twabibwiwe na muganga Ntakirutimana Samuel ukora muri serivisi yo kugorora umubiri (Physiotherapy) mu ivuriro rya kaminuza y’u Rwanda ,ishami ry’ishuri rikuru ry’ubuzima (CMHS) akaba yaradusobanuriye kuburyo bwo kwirinda indwara y’umugongo.

Bimwe mu byo wakora ngo wirinde indwara y’umugongo

1. Ku bakoresha mu dasobwa, sibyiza kwandika washyize mudasobwa ku bibero wahetamishije umugongo bigira ingaruka zikomeye ku mugongo.

2. Ni byiza kwicara umugongo ufashe ku ntebe neza kandi ibirenge bifashe ku isima cyangwa hasi umuntu atitendetse.

3. Kunywa amazi menshi bifasha ubwonko gukora neza : Kunywa amazi ni ikintu umuntu wese ashobora kwitaho atagombereye kurwara.

4. Mu gihe uri mu bwogero (douche) budafite amazi aturuka hejuru ni byiza gushaka icyo uterekaho ibase kugira ngo wirinde kunama w’unamuka burikanya kuko byagukururira indwara y’umugongo.

5. Kwirinda kwitabira terefoni hagati y’ugutwi n’urutugu kuko umuntu aba yihengetse .

6.Ku bagore batwite cyangwa ababyaye ni ngombwa kureba umuganga wabigenewe kugira ngo abereke siporo bagomba gukora kugira ngo zikomeze amagufwa yabo.

7.Kwirinda guterura cyangwa kwikorera ibintu biremereye bikurusha ibiro.

8.Gukora imyitozo ngororamubiri byibura inshuro eshatu mu cy’umweru zikaba arizo nkeya ndetse no kwiga imyitozo wakora mu gihe ukoresha mudasobwa igihe kirekire.

Muganga Samuel yatangaje ko indwara y’umugongo ivurwa igakira iyo yivujwe hakiri kare ngo gusa kwirinda biruta kwivuza kuko iyo utahakuye ubumuga utakaza igihe ukanadindira mu iterambere

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe