Igisarubeti

Yanditswe: 12-07-2014

Kwambara igisarubeti ni ibintu byari bigezweho kera ndetse n’ubu birimo kujyenda bigaruka.
Igihe uri mu rugo uri buhure n’inshuti zawe cyangwa se uri bujye kuzisura uba ushaka gusa neza kandi wambaye ibintu bituma wumva umeze neza muri wowe wisanzuye.

Kwambara igisarubeti byatuma wumva wisanzuye kandi ukishimana n’abo muri kumwe nta kibazo.Si mu gihe uri busure inshuti zawe gusa ahubwo n’igihe uri mu rugo cyangwa ugiye hanze nko guhaha nabwo wakwambara igisarubeti.

Kuri iyi foto ho urabona ko giciye amaboko bityo kikaba ari umwenda mwiza wo kwambara mu gihe nk’iki cy’izuba. Mu gihe ubona kirangaye cyane warenzaho akantu inyuma bityo ntibikwambike ubusa cyane.

Ushobora kandi kwambaraho inkweto za sandali zo hasi kugira ngo zitagushyuhira ukumva ubagamiwe mu birenge .
Ni byiza ko wakwambara iherena rirerire maze mu ijosi ukahareka ntugire ikindi uhambara akarusho rero ushobora kuba warenzaho shabalala.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe