Ikanzu yo ku cyumweru

Yanditswe: 13-07-2014

Abenshi mu baturarwanda ni abakirisitu,bikaba bituma ku munsi w’icyumweru benshi twita ko ari umunsi wubashywe umuntu wese agerageza kwambara neza.
Ku cyumweru ni ngombwa ko umuntu yambara neza akarimba akaba asaneza gusa ntitwibagirwe ko aba ari muri weekend umuntu aba akeneye kuruhuka(relax ) kugira ngo atangire icyumweru neza yaruhutse.

Iyi kanzu rero irabikora byose ituma umuntu agaragara neza iramwubahisha kandi igatanga amahoro.
Ni ikanzu wakwambara ugiye gusenga ndetse ukaba wanayijyana mu bindi bikorwa bikurikiyeho nko kuba wasura abantu.

Mu gihe ugiye gusenga ni byiza ko umusatsi wawe uwufunga kugira ngo utaza kukubangamira,ukambara amaherena afashe ku mubiri hamwe n’ishenete mu ijosi ntoya bitewe ko kuba ikanzu ifite amabara si byiza ko ushyiraho ibintu binini kuko bituma ubona byabaye byinshi umuntu atagaragara neza.

Ushobora kwambaraho inkweto zo hasi zifunze cyangwa izo hejuru ariko ibyiza ni izo hejuru kuko nizo zituma urushaho gusa neza.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe