Imiterere y’abana b’abanyamahoro n’uko bitabwaho

Yanditswe: 16-07-2014

Abana b’abanyamahoro bakunze kandi no kwitwa abadipolomate kuko buri gihe usanga bashakisha icyazana amahoro aho bari ndetse no kubo bari kumwe.
Muhimakazi Diane arerekana imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana w’umunyamahoro (phlegmatic),ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza.

Bimwe mu bibaranga abana b’abanyamahoro

Ni abanyamahoro : Aba bana bakunze kwitwa abanyamahoro cyangwa abadipolomate, nta rusaku bagira nta kibazo bagaragaza usanga ibintu bitamukomerekeje uko byaba biri kose mbese nta kibazo bagaragaza.

Bakunze gukundwa : Kubera ko aba bana bakunze korohereza akazi ababyeyi ndetse n’abakozi usanga bakundwa cyane kuko icyo umubwiye nicyo akora.Iyo umubwiye uti nzakugurira imodoka ntavuga ngo uzangurire iki n’iki ahubwo icyo wowe ushaka nicyo ukora.

Nta rusaku bagira  : Ibintu byabo babikora batuje kandi bafite umutima mwiza nta sura igaragaza .Nk’iyo uyu mwana abyutse usanga atarira ngo agaragaze ko ashaka kwitabwaho nk’abandi bana barira cyangwa bagaseka ngo umubyeyi ageze abiteho.Umubyeyi niwe umenya icyo umwana akeneye kandi akagikora hakiri kare kugira ngo ataza kumufasha yahangayitse cyangwa yihebye.

Icyo umubwiye nicyo akora : Uko mwabipanze niko abigendamo kubera ko aba bana ari abanyamahoro usanga n’icyo ushobora ku mubwira atagikunze adashobora kukirwanya nk’ababa ndi twabonye bitwara kiyobozi.Usanga bavuga bati ubwo aribyo bashaka ko nkora reka mbikore ntiteranya. Icyo gihe umufasha kujya umuhitishamo kugira ngo wenda wumve icyo aribuhitemo mbese akabigiramo uruhare.

Guhuza abantu (reconciliation)  : N’ubwo aba ari abana bato ariko usanga bifitemo guhuza abantu, nk’urugero wenda abana batangira kurwana ugasanga undi mwana aje kubakiza ,akababwira ati “sha mwaretse kurwana , waretse kumukubita ,ngaho musabane imbababazi” .Usanga uwo mwana aba ashaka amahoro aho ari hose kandi ari umwana.

Ababyeyi cyangwa abandi bantu bose bita ku bana basabwa kumenya imico yabo ndetse n’uburyo bwo kubafasha neza kuko nk’abana batagaragaza icyo banze cyangwa icyo bakunze bahohoterwa bikabije.

Haba ku bana bagumana amarangamutima yabo imbere ntibabigaragaze (introverti) cyangwa ku bana bagaragaza icyo banze n’icyo bakunze (extroverti) bose bafashwa gukura neza kuko hari igihe wenda bashaka kurengera mu byo bakora cyangwa bakabangamirwa n’ababarera.
Imiterere cyangwa imyitwarire y’umuntu ukuze iba ifite inkomoko mu bwana bwe, aba ari wawundi wari ufite imyaka ibiri ndetse n’itatu. niyo mpamvu rero ababyeyi bakwiriye kumenya imyitwarire cyangwa se imiterere y’abana babo kugira ngo barusheho kubafasha mu mikurire yabo batabahutaza.

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

Foto interineti

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe