Chignon yo ku ruhande

Yanditswe: 16-07-2014

Umusatsi ni bimwe mu bigize ubwiza bw’abagore , iyo ufashwe neza, ukanasokozwa neza birushaho kuba akarusho kuko utuma umuntu arushaho kugaragara neza no kuba yiyubashye bitewe n’agahunda agiyemo.

Mu buryo bwo gufunga umusatsi usanga abenshi bafunga chignon bitewe n’uko ibera bose kandi ikaba ari nayo ibangutse gufunga ariko burya chignon ziratandukana bitewe naho ifungiye ndetse n’uko ifunze.

Hari iziba zifungiye hejuru izindi hasi gato ndetse hari n’izifungirwa ku ruhunde. Uyu munsi rero twahisemo ko tureba imwe muri chignon zifungiye kuruhande.
Ubu ni uburyo bwo gufunga imisatsi bwiza kuko butuma mu maso hawe hagaraga neza kandi ukaba wiyubashye ku buryo wabijyana mu bukwe cyangwa mu y’indi minsi mikuru.

Benshi iyo barebye iyi foto baba babona iyi nsokozo iri mu kavuyo bityo ntibe nziza ariko gusokoza umusatsi mu kavuyo bigezweho kuko bituma abantu babona usa neza ariko bitagutwaye igihe kinini,bakabona insokozo yawe ari umwihariko nkaho ari wowe ubwawe wayisokoje bwambere.

Iyi chignon yawe iri kuruhande si byiza ko iba izamuye cyane kuko bigaragara nk’aho wikoreye nk’ikintu ku mutwe ni byiza ko igiye wafungiye ku ruhande chignon yawe iba iringaniye noneho aho kuyizamura ikabwatarara (ikiyongera mu bugari).
Ibya chignon ifungirwa ku ruhande urabyumvise ahisagaye rero ni ahawe.

Yanditswe na Sonia Umwali kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe