Uko Ibirungo (make up) byatangiye gukoreshwa

Yanditswe: 16-07-2014

Ijambo cosimetike (cosmetics) ryaturetse ku ijambo ry’ikigereki “kosmetikos” bivuga kumenya kwitaka. Ibirungo byatangiye gukoreshwa kera ,mu buryo bwo kugaragaza imyemerere, aha turavuga nk’igihe amabara yakoreshwaga mu mihango y’amadini. Nyamara siko byakomeje kuko uko imyaka igenda uburyo abantu bisiga ibirungo (make up) n’impamvu ituma bisiga byagiye bihinduka.

Kwisiga ibirungo (make up) byahere kera muri Egiputa (Egypt) imyaka ibihumbi icumi imbere yo kuza kwa Yesu aho abagore ndetse n’abagabo bakoreshaga amavuta (oil) ahumura mu koza no koroshya uruhu rwabo ndetse no guhindura impumuro y’umubiri ndetse n’amarangi bashaka guhindura ibara ry’uruhu.

Muri icyo gihe bahinduraga umusatsi,bagasiga iminywa yabo, amatama ndetse n’ inzara bakoresheje hina (henna) yewe n’ibitsike hamwe n’amaso ntibyasigaraga bidasizwe amabara atandukanye.

Bivugwa ko ibyo byose babikoraga kubera ko babaga boze amazi y’umugezi ,bakisiga amavuta kugira ngo bitume uruhu rwabo rutangirika.
Mu kwisiga rero ntibabaga bagamije gusa kugaragara neza ahubwo byabaga ari n’ uburyo bwo kwerekana imyemerere yabo kuko bizeraga ko kwiyitaho no gusa neza bishimisha Imana zabo (ibigirwamana).

Abanyegiputa (Egyptians) sibo bonyine bisigaga kuko n’abagore b’abagereki (Greece) ndetse n’abaroma (Romans) nabo bisigaga ku maso, bakanisiga ingwa mu maso kuko kuba umuntu yererana byabaga ari ubwiza. Banakoreshaga ihina (henna) bahindura ibara ry’umusatsi wabo dore ko bo bemeraga ko gusa neza ari uguhamagara Imana zabo ku isi.

Mu kinyejana cya cumi n’agatatu abagore batangiye kwisiga lipstick y’iroza mu buryo bwo kwerekana ko bakize, bashobora kuba bagura ibyo kwisiga naho mu kinyejana cya cumi n’umunani abafaransa bakoreshaga lipstick y’ umutuku muburyo bwekerekana ko bafite ubuzima bwiza no kuba umuntu afite umutima mwiza ukunda.
Mbere y’ikinyejana cya cumi n’icyenda abagabo bari bakisiga puderi ndetse n’ ibindi ubu bikoreshwa akenshi n’abagore .

Abagore batangiye cyane kwinjira mu bijyanye no ku irunga mu kinyejana rya cumi n’icyenda bigenda bigirwa byiza kurushaho ,dore ko n’inganda zabyo zari zimaze gutera imbere.
Make up cyangwa ibirungo biri ubwoko bwinshi muri zo twavugamo puderi, gel, amavuta, lipstick hari izisigwa ku nzara ,izo ku maso n’izindi nyinshi.

Mugihe umuntu yisiga ibirungo (make up) ni ngombwa ko afata agahe ke akabikora neza dore ko ziri mu bintu byerekana imyumvire n’imitekerereze ye.
Iyo wisize byinshi cyane bigaragara nabi kandi kwisiga nabyo ni ngombwa kuko nk’abagore ubwiza bwabo buba bugomba kugaragara.

Yanditswe na Sonia Umwali kuri www.agasaro.com
photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe