Ikanzu ya dentelle

Yanditswe: 21-07-2014

Kwambara imyenda ya dentelle muri iyi minsi bigezweho, hari zimwe uba ubona zisa nk’aho zibonerana cyane ku buryo umuntu abona umubiri ariko zose siko zimeze.

Iyi ni ikanzu ya dentelle wambara ukaba usa neza kandi wambaye byiyubashye
Iyi kanzu rero yo iri mu myenda mike wakwambara ahantu hose,waba wagiye gusenga,waba ugiye ku kazi ufite nk’inama, waba ugiye gusura umuntu , muri macye wayambara ahantu henshi.

Iyo wambayeho inkweto ndende irushaho kuba nziza no kugarara neza, ukanambara n’amaherena mato. Mu gihe ufite umusatsi muremure wawufunga chignon, chignon ziri ubwoko bwinshi ushobora kuyifungira hejuru imwe bita kardashian cyangwa ukayifungira hasi byose byaba bisa neza kuko uwurekuye wahisha mu mugongo kandi bigatuma bikujena.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe