Salade y’avocat

Iyi ni salade wakora mu gihe udafite umwanya munini wo gutegura salade kuko iroroshye, ntisaba ko ushyiramo ibintu byinshi kandi iraryoshye.

Ibikoresho

Cocombre 1
Avocat idahiye cyane (igikomeye) 1
Amavuta ya olive ikiyiko 1
Vinaigre ikiyiko
Poivre agace k’akayiko
Umunyu

Uko bikorwa

Kata avocat muri forume ushaka ariko iyo ari duto nibwo biba byiza
Kata cocombre uduce duto tungana nk’utwavoka
Shyira mu isorori wongeremo amavuta ya olive, vinaigre, poivre n’umunyu
Vanga neza
Uhite uyitegura ako kanya

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com