Salade y’avocat
Iyi ni salade wakora mu gihe udafite umwanya munini wo gutegura salade kuko iroroshye, ntisaba ko ushyiramo ibintu byinshi kandi iraryoshye.
Ibikoresho
Cocombre 1
Avocat idahiye cyane (igikomeye) 1
Amavuta ya olive ikiyiko 1
Vinaigre ikiyiko
Poivre agace k’akayiko
Umunyu
Uko bikorwa
Kata avocat muri forume ushaka ariko iyo ari duto nibwo biba byiza
Kata cocombre uduce duto tungana nk’utwavoka
Shyira mu isorori wongeremo amavuta ya olive, vinaigre, poivre n’umunyu
Vanga neza
Uhite uyitegura ako kanya
Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com