Croquette mu birayi

Yanditswe: 13-02-2015

Ibikoresho bya purée yo gukoresha

  • Ibirayi 2kg
  • Amata 200 ml ( cyangwa se menshi gato cyangwa make bitewe n’uko ibirayi bimeze)
  • umuhondo wonyine w’amagi 3
  • Amavuta y’inka utuyiko 2
  • Umunyu na poivre
  • Noix de muscade zirapye

Ibikoresho byo gukoresha croquette

  • Ifarini y’umweru
  • Umweru w’igi
  • Amavuta ikiyiko 1(soja gold, sunflower oil, arachide oil))
  • Chapelure (umugati useye) 250g
  • Amavuta yo gufiritiza ahagije

Uko bikorwa

Oza ibirayi ariko ntubihate
Fata ibyo birayi ubishyire mu mazi maze ushyire ku muriro muke,utegereze iminota 15 kugeza bihiye
Hata ibirayi bigishyushye
Fata isafuriya watetsemo ibirayi, ushyushyemo amata
Sya ibirayi bigishyushye cyangwa ubinombe n’ikanya, maze ufate ya pire igishyushye uyishyire mu mata ashyushye, uvange n’akayiko wongeremo umuhondo w’igi hamwe n’amavuta y’inka uvange neza.

Icyitonderwa

  • Guhitamo ibirayi byiza by’amafufu
  • Passoire nziza mu gihe utayifite wakoresha ikanya ,ukirinda kubishyira muri mixer ikoreshwa n’amashanyarazi kuko yabigira amazi (ukanabisya bigishyushye)
  • kurikiza neza uko byanditse iyo wibeshye gato zirashwanyuka

uko utegura croquettes

  • Shyira pire ku isahani cyangwa ipalato uyireke ihore.
  • Ufate amasahani atatu, imwe uyishyiremo ifarini, indi umweru wigi wakubise buhoro ukawuvanga n’amavuta make ahandi uhashyire chapelure (umugati useye)
  • Ukoresheje intoki cyangwa ikiyiko ukatemo pire yawe uduce duto muri forume ushaka. Maze ucishe mu ifarini, igeho hose, ubundi ushyire mu mweru w’ igi ubundi muri chapelure.
  • Shyira amavuta kumbabura, urindire ashyuhe nurangiza ushyiremo twaduce twawe twa pire twaciye mu ifarini, umweru w’igi na chepelure.
  • Ugaragure inshuro eshatu, enye nurangiza utwarure, ushyire ku rupapuro rwa bugenewe rutuma amavuta agabanuka(papier absorbant)

Bigabure bishyushye.

byatanzwe na Madame Marie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe