Kabaganza uririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe: 30-12-2014

Amazina ye yose ni Zaninka Kabaganza Liliane afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs).Yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) .

Umurimo wo kuririmba yawutangiye Ku myaka 11 y’ubukuru muri Chorale y’abana bato mu itorero rya CEPZ “Communauté des Eglises de Pentecote au Zaїre”. Kubera impano ikomeye y’uburirimbyi yigaragaje muri we, nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise ashyirwa muri Chorale y’abantu bakuru.

Kabaganza yatangiye kumenyekana cyane mu rwanda kubera ijwi rye ryiza, rikomeye ubwo yaririmbaga muri Chorale yitwa Rehoboth, imwe muma Chorales yamamaye cyane mu Ntara ya Katanga/RDC mu myaka ya za 1990.

Mu Rwanda, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth. Akaba yaramenyekanye cyane kubera amavuta Imana yamusize n’imiririmbire ye yanyuze benshi mu ndirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane nka « Imana ni byose, Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu, Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi nyinshi cyane… ».

Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68. Indirimbo ye yanditse mbere ikaba yitwa i Bethelehemu iri kuri Album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.

Mu ma Chorales yose Liliane yaririmbyemo yagiye atorerwa kuba umwe mubayobozi b’indirimbo kubera ubuhanga bwo kuririmba bumuranga ndetse n’ubushobozi bwo gutunganya indirimbo ibyo bita « Arrangement musical ». Kuva mu mwaka wa 2009, Liliane nibwo yatangiye kuririmba kugiti cye « Carriѐre Solo ».

Ubu akaba amaze gukora Album ye ya mbere yitwa “Nina siri na Mungu” mu Kinyarwanda bisobanura ngo “Nfitanye ibanga n’Imana”. Iyi Album ifite indirimbo 13. Izigera ku icumi ziri m’ururimi rw’ikinyarwanda naho izindi 3 ziri m’ururimi rw’igiswahili.

Imwe muri izo z’igiswahili yitwa “Yesu ni furaha” akaba yarayiririmbanye n’umwe mubahanzi bakomeye kandi ukunzwe na benshi uririmba indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza witwa Aimé Uwimana. Mu njyana akunda kuririmba, harimo injyana ya Slow-R&B, R&B n’izindi njyana nyafurika nka Rumba, Zouk na Zoulu.

Liliane akaba afite inzozi zo kuba umuhanzikazi ukomeye, haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose akabasha kubwiriza abantu bose ubutumwa bwa Kristo Yesu, urukundo adukunda n’imirimo itangaje akora mu buzima bw’abantu.

inkuru dukesha : abahanzinyarwanda.bangmedia.org
amafoto : isange, Izuba rirashe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe