Ibyo wakora mbere yo gusiga verni

Yanditswe: 26-07-2014

Gusiga verni si ibintu byo guhubukirwa ahubwo ni ibintu bikorwa n’ababizi kandi babisobanukiwe.

Mbere ya byose ugomba kubanza koga intoki cyangwa ibirenge.Ugommba kandi gufata agapamba kariho alcool ukumutsa inzara umaze koza kugira ngo wirinde ubukonje bwazagutuma verni idafata neza.

Ubukonje bwa verni ni ngombwa kugira ngo ize gufata neza .Uko verni igenda isaza itangira komoka no gusa nabi,icyo gihe hari imiti yabugenewe(dissolvant) wajojoberezaho bikavaho neza inzara zitangiritse.

Verni irinda inzara kuba umuhondo kandi ni byiza ko couche ya mbere ku nzara ikoranwa isuku ihambaye n’udukoresho twabugenewe.Ugomba kwihangana hagashira iminota cumi n’itanu noneho ukabona gukomeza.Couche ikurikiyeho bwo umuntu ategereza isaha yose ngo verni ifate.Iyo ibyo birangiye umuntu ntarenza iminota ibiri cyangwa itatu inzara ziri mu mazi nyuma yo kuruhuka.

Couche ebyiri zirahagije ku nzara nyuma yo gukurikiza ibyo twakubwiye haruguru inzara zikarushaho gusa neza.Ni byiza kandi gusozesha couche ntoya (fine) inyerera irabagirana hejuru.

byanditswe na Tombola hifashishijwe Wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe