Urukweto escalpin

Yanditswe: 27-07-2014

Ubwo duheruka kuganira ku nkweto ,twavuze kuru kweto rw’ubwoko bwa escalpin , n’uyu munsi tugiye kongera tuvuge ku rumweto rwa escalpin gusa rutandukanye ni urwo twavuzeho ubushize.

Impamvu twibanze kuri escalpin nkuko twabivuze ubushize ni ubwoko bw’inkweto bugezweho kandi bubera abarwambaye abo aribo bose.

Uru rukweto rero uretse no kuba ari escalpin rufite uruhu rwiza rw’inzoka rutuma rurushaho gusa neza. Uko mubibona rurafunze bikaba bituma warwambara ahantu henshi hatandukanye haba mu minsi mikuru cyamgwa se ugiye ku kazi kuko burya inkweto zifunguye si byiza kuzijyana ku ka kazi kuko zitagaragara nk’aho ziri ziyubashye (professional).

Talon yarwo iraringaniye ku buryo itavunana ,si ndende kandi ruranazamuye hejuru ku buryo ikirenge cy umuntu kiba gisa nkaho giteretse mu rukweto neza aho bitanfukaniye n’izindi zidafite talon imbere kuko ziravunana

Ibara ryarwo rikwemerera kuba warwambara ku myenda yijimye nk’umukara cyangwa ukarwambara ku myenda yerurutse nk’umweru ndetse n’ayandi mabara.

Iyo umuntu agiye kugura urukweto akenshi yibanda kuburyo rumeze n’ibara rufite aho abayibaza niba azarwambara rimwe gusa ubundi akabura icyo arwambaraho.Iri bara rero ryo ni ryiza kuko waryambara mu gihe wambaye n’andi mabara kandi ntibikubuze kuba ukeye nkuko imvugo yiki gihe ibyita.

Yanditswe na Sonia Umwali kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe