Uburyo 6 bwemewe bwo gukora izungura
Izungura ni uguhabwa ububasha n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye wiswe nyakwigendera. Kuzungura cyangwa se kwegukana imitungo y’abitabye Imana mu muryango bigenwa n’itegeko mu gitabo cy’amategeko mu Rwanda rikaba rigaragaza abemerewe kuzungura ndetse n’uburyo bikorwa .
Ingingo ya 67 mu itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura ivuga abemerewe kuzungura abo aribo n’uburyo bikorwamo.
Mbese wari uzi abemerewe kuzungura ?
Abambere bemerewe kuzungura ni abana banyakwigendera, se cyangwa nyina wa nyakwigendera, abavandimwe banyakwigendera basangiye ababyeyi bombi, ababyeyi ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe, ba sekuru na nyirakuru ba nyakwigendera, ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na banyina wabo wa nyakwigendera.
Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 61 y’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, rivuga ko buri rwego rw’abazungura ruzitira abandi nk’uko bagenda bagirana isano rya nyakwigendera rya hafi.
Abana ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi bazungura mu gisekuru cya se n’icya nyina, naho abana bahuje umubyeyi umwe gusa bazungura mu gisekuru cy’umubyeyi wabo gusa .
Uburyo izungura rikorwa ku babyeyi sezeranye ivangamutungo rusange
Itegeko rivuga ko iyo umwe apfuye usigaye yegukana icya kabiri (1/2) cy’umutungo bari basangiye nk’uburenganzira akura ku masezerano yo gucunga umutungo yari yarahisemo kandi agafatanya n’abandi bazungura kuzungura umutungo wa nyakwigendera nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 70 y’iri tegeko.
Uburyo bwa kabiri ni uko iyo nyakwigendera yari afite abana, nibo bazungura kimwe cya kabiri (1/2) cy’umutungo rusange bafatanije n’abandi bana nyakwigendera yaba afite ku giti cye. Ikindi gice gisigaye cyegurirwa uwapfakaye nk’uburenganzira akura mu masezerano yo gucunga umutungo yari yarahisemo basezerana.
Uburyo bwa gatatu ni uko iyo abari barashyingiranwe bombi bapfuye bari bafitanye abana, abana nibo bazungura umutungo wose wa ba nyakwigendera bafatanije n’abana bandi ba nyakwigendera baba barasize buri wese ku giti cye.
Uburyo bwa kane bukorwa iyo bombi bapfuye nta bana basize, amasezerano yo gucunga umutungo araseswa, umutungo rusange ukagabanywamo ibice bibiri bingana, maze abazungura ba buri wese bakazungura hakurikijwe urutonde ruteganywa mu ngingo ya 69.
Uburyo bwa gatanu ni uko iyo uwapfakaye yongeye gushaka kandi nyamara yari afitanye abana na nyakwigendera, yegukana kimwe cya kabiri (1/2) cy’umutungo rusange ikindi kikazungurwa n’abana bose nyakwigendera yasize.
Uburyo bwa gatandatu bukorwa iyo uwapfakaye atongeye gushaka ariko akabyara undi umwana, igihe cy’izungura abana uwapfakaye yari afitanye na nyakwigendera begurirwa bonyine kimwe cya kabiri cy’umutungo rusange, ikindi bakakizungura hamwe n’abandi bana uwapfakaye atabyaranye na nyakwigendera.
Kubajyaga bibaza abemerewe kuzungura mu muryango ndetse n’uburyo bikorwamo itegeko ribisonabuye neza .
Tombola
Ibitekerezo byanyu
29 juillet 2014, 04:51, yanditswe na Ingabire Diane
Nabazaga kubijyanye no kuzungura,niba umugabo numugore bitabye Imana ndetse nabana babyaye nabo bakitaba Imana bose,hagasigara abuzukuru icyo gihe abuzukuru bashobora kuzungura kwa sekuru ?2.ese umubyeyi wawe apfuye ushobora kujya kwaka umugabane we aho yavukaga ?
31 juillet 2014, 04:34, yanditswe na Astrida
hari inzego zikurikizwa mu kuzungura, bitewe n’uburyo abantu basezeranye niba ari ivanguramutingo cyangwa ivangamutungo. abazukuru rero n’abo byabageraho habanje kurebwa niba nta bandi bigenewe mbere yabo. ku bisobanuro byiheriye wareba umunyamategeko akabigufashamo akanareba izindi nzego niba zihari , nta butane bwabaye, nta bana bavutse ku bandi bagore n’ibindi.
30 juillet 2014, 00:42, yanditswe na Astrida
Urakoze diane ku kibazo kiza ubajije. mu gihe gito turagusubiza nyuma yo kuvugana n’impuguke mu mategeko.
25 octobre 2014, 03:05, yanditswe na manzi serge
iyo umuntu apfuye ari ingaragu akaba afite umuvandimwe basangiye ababyeyi bombi nabandi basangiye umubyeyu1 bigenda gute murakoze
25 octobre 2014, 03:12, yanditswe na manzi serge
iyo nyakwigendera yaringaragu akaba asize umubyeyi 1 umuvandimwe bahuje ababyeyi bose ndetse nabandi bahuje umubyeyi1 ubwo izungura rizajyenda gute hazakurikiza irihe tegeko murakoze
25 octobre 2014, 08:30, yanditswe na Astrida
reka tuzakubarize abanyamategeko tuzakubwira.
27 octobre 2014, 15:50, yanditswe na Astrida
Iyo umuntu apfuye yari ingaragu nta n’umwana yabyaye hanze, umutungo uhita ujya ku babyeyi be. abavandimwe ntacyo babona iyo umubyeyi wabo agihari kereka uwo mubyeyi ahisemo kubaha impano kuri wa mutungo wa nyakwigendera. Rero kuba afite abavandimwe bahuje n’abo badahuje ntacyo bihindura
21 février 2015, 00:17, yanditswe na Mutoni Leila
Nabazaga kubijyanye no kuzungura,iyo abana baburanye
Bagatsinda,umubyeyi usigaye akanga kubahiriza imyanzuro y’urukiko,
N’uruhe rwego rw´ubutegetsi umuntu yabaza kugirango
Rubimufashemo ???
Ese mwamfasha kumenya abanyamategeko
Bahugukiye kuzungura.
Murakoze cyane kubisubizo byanyu
20 juillet 2016, 16:55, yanditswe na munyanza jeandamascene
mubwire niba mama yarapfuye muri genocide abana yasiye ntibagombagufata umunani wa nyina ? mudusubize