Abagore 90 baba mu nama nkuru y’abagore bitabiriye Expo

Yanditswe: 25-07-2014

Abagore bagera kuri 90 baba mu Nama nkuru y’abagore ( National Women’s Council) bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga (exposition) riri kubera I Gikondo kuri PSF.
Abo bagore barerekana ibikorwa byabo by’ubucuruzi bitandukanye birimo ubukorikori, ibinyobwa, ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Aba bagore rero baturutse mu turere dutandukanye tw’ igihugu, bakaba barabifashijwemo na CNF mu rwego rwo kubateza imbere berekana ndetse banagurisha ibikorwa byabo, bongera amahirwe yo kubona amasoko ahoraho banigira ku bikorwa by’ abandi bayitabiriye.

Nyirarukundo Sophia witabiriye iri murikagurisha binyuze muri CNF ati “ Ndanezerewe cyane kandi binteye umwete wo gukora kurushaho. Nadakangurira n’abandi badamu gukora bakava mu bukene.”

Ufitikirezi we yaboneyeho gushimira abayobozi ku byo babakorera byose ati : “ Kuduha stand byatweretse ko abayobozi badutekereza, ndashimira cyane leta y’u Rwanda , kandi imbaraga bashyira mu guteza imbere abagore zizavamo umusaruro.”

Inama nkuru y’abagore rero isanzwe ikora iki gikorwa muri buri murikagurisha. Iri murikagurisha rikaba ryafunguwe ku mugaragaro kuri iyu wa kane rikaba rizamara ibyumweru bibiri.
Astrida
Ibindi bikorwa by’abadamu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe