Pencil izengurutse

Yanditswe: 29-07-2014

Abenshi iyo bagiye gusuka usanga badasobanukiwe n’amazina y’ibyo baba bashaka kwisukisha.
Uyu munsi turababwira pencil itagiye inyuma nka chignon nk’uko abenshi babimenyereye ahubwo noneho izengurutse agahanga.

Impamvu ubu bwoko bwo gusuka babwita pencil ni uko usanga urunweri aho rutangiriye rusongoye cyagwa ruconze cyane nka kereyo uko iba imeze ni aho bituruka rero kuko bagereranya uburyo kereyo iba isongoye cyane aho bandikisha noneho ikagenda ibyibuha uko igenda izamuka niko no ku runweri biba bimeze.

Urunweri rutangira ari gato nk’agashinge rukagenda rubyibuha ugana inyuma.
Ikiza cya pencil izengurutse mu gahanga ntisaza vuba nk’uko ibindi bisuko bikunze kumera.

Umwihariko w’iyi pencil izengurutse mu gahanga ibera abantu bose ariko cyane cyane abafite agahanga kagaragara cyane. usanga pencil izengurutse yatumye baberwa kurushaho ndetse no gusa neza.

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe