Igitoki mu magi

Yanditswe: 29-07-2014

Ibikoresho

Amagi 5
Ibitoke ibiro 2
Igitunguru 1
Akabaho bakatiraho (planche)

Uko bitegurwa

  • Tonora igitoke ugisaturamo 4 inshuro 2 zihagaze na 2 zitambitse
  • Giteke ifiriti ariko ntigishye cyane
  • Mena amagi uyavange mu gasoroli
  • Gikure aho wagitekeye, ufate akabaho kabugenewe cyangwa planche cyangwa icyarura amafrites ukinombe cyangwa ugihonde kibe nka capati.
  • Ungera ushyushye amavuta ukarangemo ibitunguru.
  • Fata cya gitoke wanombye neza ukoze mu magi wameneye mu gasorori noneho numara gukozamo ushyire mu mavuta, gutyo gutyo ukakirangiza, nyuma ukivana aho wacyaruriye uhita ukigabura. Biba byiza iyo bigishyushye.

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho neza !
    Ntabwo ndibubandikire ibintu byinshi, gusa kwari ukubashimira ku ma articles meza, adufasha twe nk’aba maman, courage rwose muragenda murushaho ku améliora iyi website mushyiraho inkuru nyinshi kandi nziza.

  • Urakoze Josélyne ! biratunyura iyo mukomeza kudutera ingabo mu bitugu. mukomeze mutubwire n’abandi, munatubwire n’ibyo mubona twakomeza kongeramo.

  • Turabashimira cyane ku bwinyigisho nyinshi muduha kuri iyi site.ndababwiza ukuri hari byinshi tuhigira surtout twe nk’aba maman.mukomeze mujye mbere Imana ibahe umugisha.

  • Muraho neza,inyandiko zanyu ziramfasha cyane,ndabashimiye cyane,kandi nziko atarijye jyenyine.Ariko mujye munadufasha kugutegura ibintu bidasaba ibikoresho bihenze.Nko kubona ifuru siko bikundira abantu bose ariko ntabundi buryo wateka ibitekwa mu ifuru utayifite ?nanabasabaga ko mwamfasha kumenya gutegura sambusa z’ibirayi.Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe