Ijipo n’ishati byo mu biro

Yanditswe: 29-07-2014

Umwenda naguhitiyemo uyu munsi ni ijipo n’ishati. ijipo itari ndende igeze mu mavi kandi ikwegereye ariko itagufashe hamwe n’ishati ikwegereye. Muri iki gihe cy’ubushyuhe wakwambara ishati yoroshye kandi y’amaboko magufi kugira ngo itagushyuhira kandi itagufashe cyane kugira ngo akayaga gatambuke kuko imyenda ifashe umuntu yongera ubushyuhe.

Maze ukambara amaherana moto kuko niyo agaragara nkayiyubashye, ushobora kugira icyo wambara mu ijosi bitewe n’uko ishati yawe imeze ariko iramutse ifite ijosi ritwikira neza ntabwo byaba ari ngombwa ko wambaraho ikintu mu ijosi (bijoux) ahubwo wenda washyiraho iherena rirerire ariko ridakabije kugira ngo urusheho gusa neza .

Ni byiza ko wakwambara inkweto ndende niyo zaba zifite talon ntoya dore ko biyuma umuntu agaragara neza ariko uramutse ufite impamvu ituma utambara inkweto ndende wakwambara izo hasi zitari sandali za zindi bita ballerina nazo ntacyo burya ziba zitwaye.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe