Ubwoko bw’imikenyero igezweho

Yanditswe: 04-08-2014

Mu Rwanda imikenyero ntijya iva kuri mode, ahubwo hahinduka ubwoko bw’imyenda imikenyero idozemo.
Mu minsi yashize rero hari hamaze igihe hagezweho imikenyero yo mu gitambaro cya soie n’ubu benshi niyo bambara. Ariko ubu rero yasimbuwe n’imikenyero yo mu gitambaro cya velours de soie .

Velours de soie Ni ubwoko bw’igitambaro cya veluru (velours) yoroshye cyane igiye irimo uduce tubonerana natwo tworoshye cyane twa soie nkuko bigaragara ku ifoto.

Iyi mikenyero rero niyo wakwambara mu gihe ugiye mu birori bitandukanye cyane cyane ubukwe bwo gusaba. Muri icyo gihe ni byiza gufunga chignon imisatsi ndetse ukambaro ho n’urukweto rurerure.

Ubu bwoko bw’imikenyero bwa velours de soie ntibumeswa, busukurwa hakoresheje guhanaguza ( nettoyage à sec)

Byanditswe na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe