Ibishyitsi nabyo ni imitako

Yanditswe: 02-08-2014

Ubusitani bugirwa bwiza n’ibintu bitandukanye, ushobora gutaka ibishyitsi byaranduranywe n’imizi yabyo ku buryo umuntu abona bibereye amaso.

Ikintu cyose iyo kitaweho kigira umumaro kandi iyi foto ni ikimenyetso cy’uburyo wakoresha ibishyitsi waranduye mu kibanza ndetse ukurikije uburyo byongerera ubwiza ubusitani wanabigura ukarushaho kurimbisha iwawe.

Gutondeka ibishyitsi neza ugashyiraho amavaze bitewe naho biri bituma ubusitani bwawe bugira ishusho nziza y’umwimerere.

Ni ahantu hakeya wasanga baravumbuye ibanga ryo gutaka ibishyitsi mu busitani bwabo, nyamara iyo ubikoze usanga ntako bisa.Abantu bageze aho ibishyitsi bitatse mu busitani bataha biyemeje no kubigura ngo bahe ishusho nziza ubusitani bwabo.

Abibwiraga ko ibishyitsi ntacyo bimaze cyangwa ko ari ibyo gucanwa gusa ubu noneho hari uburyobwiza bwo kubitaka mu busitani hagasa neza.
Ibi bishyitsi yategiwe na Bissa umutatsi w’umwuga

Yanditwe na Tombola Felicie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe