Umwambaro wo ku wa mbere

Yanditswe: 03-08-2014

Uyu ni umwambaro wakwambara ku munsi w’akazi kenshi ndetse n’amanama nko ku wa mbere.
Ni umwambara kandi wakwambara ufite gahunda yo gukora hamwe inama n’umuyobozi mukuru w’ikigo gikomeye cyangwa se ufite interview y’akazi ku mwanya w’ubuyobozi.

Nkuko mubibona yambaye ikanzu itaratse ngufi y’umukara. ibara ry’ umukara ni ibara rikunzwe n’abantu benshi kuko rizwiho kuba rijyana n’ayandi yose kandi rikaba ribera buri wese, akarusho karyo rero ni uko ari ibara ryerekana ko umuntu ari serieux ibyo akora abishyize ku mutima.

Uretse ibara ry’ ikanzu rero, n’uburyo iteye nabwo ni bwiza, uburyo bwo gutaraka butuma ikanzu igaragaza ko umuntu atari stricte cyane gutaraka byerekana igice cyo kwishima.

Yanditswe na Sonia Umwari

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe