Ibisobanuro bya Prééclampsie (Preeclampsia) ku bagore batwite

Yanditswe: 04-08-2014

Prééclampsie cyangwa Preeclampsia, ni indwara ikunda gufata abagore batwite. Mu Rwanda ikunda kuhagaragara cyane ikaba ari imwe muzizahaza abagore batwite. Muganga wa CHUK yatubwiye ko nibura bakira umubyeyi umwe ku munsi kubera pre eclampsie. Bikaba bishobora kugera kuri 15% by’impamvu zituma abagore batwite bakirwa mu bitaro.

Preeclampsia ku bagore batwite ni iki ?

Preeclampsia ni indwara ifata abagore batwite ikaba igaragazwa n’umuvuduko mwinshi w’amaraso (Hypertension) hamwe n’indwara y’impyiko ituma mu nkari hagaragaramo proteins kuburyo budasanzwe (proteinurie). Preeclampsia itangira nyuma y’ibyumweru makumyabiri umugore asamye (igihembwe cya 2 kirangira cyangwa icya 3 cy’inda)

Iterwa ni ki ?

Igitera iyo ndwara ntikizwi neza. Zimwe mu mpamvu zikekwa ni izi :

  • Indwara z’imiyoboro y’amaraso
  • Indyo
  • Indwara z’uruhererekane mu miryango (genetique) Hari ibindi bishobora kongera ibyago byo kuba wagira iyo ndwara ;
  • Inda ya mbere
  • Gutwita impanga
  • Umubyibuho ukabije
  • Gutwita ukuze (urengeje imyaka 35)
  • Kuba wari usanganywe indwara ya diabete, Hypertension cyangwa impyiko

Ibimenyetso byayo

Kenshi, abagore bapimwa Prééclampsie baba basanzwe bumvaga bameze neza. Ibimenyetso byayo ni :

  • Kubyimba amaboko, mu maso
  • Kongera ibiro (kuburyo bukabije kandi mu gihe gito)
  • Kwiyongera cyane k’umuvuduko w’amaraso (hypertension)

NB : Kubyimba ibirenge no mu tugombambari birasanzwe iyo umugore atwite Iyo prééclampsie yakomeye cyane igaragazwa : • Kubabara umutwe • Kubabara mu nda • Kugira iseseme no kuruka • Kutareba neza (kugira ibikezikezi mu maso) Igihe cyose umubyeyi utwite yumvise afite ibi bimenyetso asabwa kujya kwa muganga. Iyo preeclampsia ititaweho irakomera cyane ikaba yatera convulsions (eclampsie) bikaba byatera kubyara igihe kitaragera.

Ivurwa ite ?

Uburyo bwo kuyivura bwonyine ni ukubyaza umugore. Iyo umwana amaze gukura yenda kuvuka (hejuru y’ibyumweru 37 atwite), muganga ashobora gufata icyemezo cyo kubyaza umugore kugirango pre eclampsia ihagarare.
Iyo umwana akiri muto cyane, prééclampsia ikaba yoroheje, muganga ashobora gufata icyemezo cyo kuvura umugore agategereza ko umwana akura muri icyo gihe umugore asabwa gukurikiza ibi :

Umugore utwite yayirinda ate ?

  • Kuruhuka, kuryamira uruhande rw’ibumoso igihe cyose
  • Kunywa amazi menshi no kugabanya umunyu mu biryo
  • Gukurikinirwa hafi na muganga akareba niba umwana na nyina bameze neza
  • Gufata imiti igabanya umuvuduko w’amaraso
    Nubwo nta buryo buhamye bwo kuyirinda, ni ngombwa ko abagore batwite batangira kujya kwa muganga gupimisha inda hakiri kare kandi bakabikomeza igihe cyose bagitwite. Ibi bishobora gutuma muganga wawe abona ko ufite iyo ndwara hakiri kare akayivura.

Kuri buri suzuma rya muganga, agomba gupima umuvuduko w’amaraso, gupima ibiro ndetse n’inkari kugirango arebe ko umugore utwite ameze neza. Indyo yuzuye ku mugore utwite nayo irafasha. Kureka inzoga n’itabi ndetse na caffeine byagabanya ibyago byo guhura n’iyo ndwara.

Byanditswe na Dr Nyemazi Peter
photo : Internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe