Chantal :Ibanga yamenyeye mu kuboha agaseke

Yanditswe: 05-08-2014

MUKABALISA Chantal akora ibijyanye n’ubukorikori agahagarira n’ama cooperative ari mu ihuriro ryitwa “ ibanga ry’agaseke”.
Yatangiye mu mwaka wa 2007 akora ubukorikori bwo kuboha agaseke none ubu yatangiye kwagura ibikorwa bye ageze ku rwego akora ama design menshi ( amatapi, amaherena, n’ibindi byose bijyanye n’umugwegwe. Akora kandi n’ibijyanye n’inigi z’amasaro ndetse n’iz impapuro.

Chantal rero yari umwarimukazi ariko akabona amafaranga nta kintu ari kumumarira kandi akabona ahora ku rwego rumwe. Ati “ nahoraga mbyuka njya mu ishuri nkagaruka mu rugo aribwo buzima ariko nyuma naje gushyira ubwenge ku gihe nsanga ikintu cyo kwihangira umurimo ari ikintu cyiza cyane cyatuma menyana n’abantu benshi kikaba cyatuma utaraza n’abana ubusa”.

Nkuko yakomeje abivuga rero ngo umushahara warazaga ariko ugasanga yarikopesheje ahita yishyura ariko ubukorikori akora butuma ataburara abana ntibabura ibyo barya ati “ iyo nakoze amaherena mba nzi ko umwana atabura minerval kandi amasoko nubwo atari menshi ariko turayafite” ,
Chantal yakomeje atubwira ukuntu ubuzima bwe bwahindutse kubera kuboha agaseke ati” nkubu umugabo wanjye ntiyangurira umwenda kuko ndigurira byaba ngombwa nawe nkamugurira cyangwa abana banjye ntibabe bakwifuza umwenda ugezweho ngo bawubure”

Kuboha agaseke kandi byatumye abasha no kugera mu mahanga. Chantal amaze kujya mu ahantu henshi harimo ubitariyani n’ubuyapani ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Kenya.
Ikindi avuga kuboha agaseke byamugejejeho biturutse ku kubohera mu matsinda ni uko yize gusabana n’abandi ati “nkajye ntago nakundaga kuvuga biza gutuma mpinduka ntangira kujya nsabana n’abandi.”

Ikindi gikomeye agaseke kamugejejeho ni uko yumva yisanzuye ajya aho ashatse nta kibazo bitandukanye na mbere aho no kugera mu mujyi wa Kigali yatinyaga ko bamuvuga ko ari ikirara. Ati “ubu urahura n’abayobozi bo mumujyi wa Kigali ukabasuhuza ukumva mbese uranezerewe bikakongerera no gukunda igihugu cyawe”
Chantal rero aragira inama abandi bagore bataramenya ibanga ryo gukora agaseke n’icyo bavanamo ababwira ko byaba byiza kumenya kuboha bataretse n’indi mirimo ku buryo baburiye hamwe babonera ahandi cyangwa se bakabifatanya.

Yanditswe na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe