Ibyo wamenya ku mavuta "akesha" uruhu

Yanditswe: 11-08-2014

Mu Rwanda, abagore nibo bakunze kwisiga amavuta atukuza cyangwa akesha uruhu nkuko bikunze kuvugwa.
Hari impamvu nyinshi rero zituma abagore bitukuza gusa ni byiza no kureba ingaruka zabyo bityo umuntu agafata icyemezo abizi neza.
Dr Rugeli Umulisa Celestine umuganga ku bitaro bya Kaminuza i Butare muri servisi y’indwara z’ uruhu yadutangarije ingaruko zo kwisiga ayo mavuta :

-  Amavuta ahindura uruhu aba arimo produit yitwa hydroquinone, iyo umuntu ayisiga aba agabanya ubudahangarwa bw’uruhu ntirushobore kwirwanirira, kandi ngo uruhu rugenda rushiraho ku buryo rusigara ari ruto cyane, yagira nk’ikibazo gituma yabagwa bikagora abaganga.

-  Produit ya hydroquinone ku ruhu ni mbi cyane ishobora gutera kanseri y’uruhu uyikoresha, ndetse ujya ubona abagore bamwe bafite ibiheri mu maso na byo ari ibyo batewe n’ayo mavuta.

-  Hari abazana ibintu by’umukara munsi y’amaso ugasanga byarahomye. Ibyo bibara by’umukara byo ntabwo bijya bivaho. Avuga ko akenshi umurwayi uje abirwaye bakamubwira ko indwara arwaye batayivura ababara.

Akomeza avuga ko icyiza ari uko abantu bareka kwisiga, bakiyakira uko bari kuko nta mpamvu yo gushaka kuba inzobe itari yo cyangwa ngo uyongere kuko uba wiyangiriza uruhu gusa.

Mu rwego rw’isuku , muganga Rugeli Umulisa Celestine agira inama abantu bose cyane cyane ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukoresha aya mavuta n’imiti ihindura ibara ry’uruhu n’ingaruka zikabagarukira , ko n’iyo haba hari uwakoresha iyo miti agamije kwivura adakwiriye gupfa kugura akurikije ibyo abandi bamubwira.

Avuga ko hari uburyo umuntu yakora isuku ku mubiri we atiriwe yiyicira uruhu. Ati :"Kuvura ibiheri byo mu maso ni akazi ka muganga w’uruhu, kuko ibiheri ntabwo bisa n’ubwo byose abantu batamenya kubitandukanya. Agira inama abagore bafite ibyo biheri ko mugihe bigararaye ari byiza kureba muganga akaba ari we uguha umuti ukuvura kuko we ashobora no kumenya niba uwo muti hari ingaruka mbi waguteye akaba yaguhindurira.

Dr Rugeli avuga ko bibaye byiza ku bantu bajya bisiga amavuta y’amazi ariko nayo adafunguye kuko na glycerine yongera mu mavuta ibyo bita produit eclaircissant (ibituma uruhu ruba inzobe) kandi n’amazi si meza mu amavuta yo kwisiga. Amavuta afashe nka vaseline, n’amavuta y’inka na yo ngo ni meza ku ruhu kuko nta ngaruka mbi agira.

Kuri ubu amavuta arimo hydroquinone yabujijwe gukoreshwa ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda ntiyemewe kuhacururizwa.
ufite ikibazo hamagara Tel +250 783605232

Jeanne d’Arc Mukamana

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe