BEMS Duhange

Yanditswe: 20-08-2014

BEMS Duhange bisobanuye Building material and equipment supply ni uruganda ruza ku isonga mu Rwanda mu gukora ibikoresho bikomeye byifashishwa mu kubaka. Uru ruganda rwatangiye binyuze mu mushinga muto witwaga “Duhange” muri 1988. Icyari kigamijwe kwari ukuba uruganda rucuruza ibikoresho by’ubwubatsi ndetse no kubigeza ku babikeneye.
Kuri ubu, BEMS ikora ibikoresho byo kubaka byiza kandi bikomeye birimo :
• terrazzo tiles : zizwi ku izina rya Terazo zikoreshwa mu gusaswa hasi nyuma yo kubaka. Ibi bituma inzu isa neza bikayirinda no gusenyuka.

terrazo

• concrete tiles/slabs : cyangwa amakaro atanyerera . akaba zifashishwa ku hantu hanyura kenshi amazi. Zirinda kwangirika ku buryo bwinshi ndetse iyo zimaze gushyirwaho zitanga isura nziza.

• washed gravel : zizwe ku izina rya Duhange zikoreshwa ahanini mu gushyirwa ku rukuta barangije kubaka ahagana hasi. Ibi birinda inzu ubukonje n’amazi bishobora gutuma isenyuka.

duhange washed gravers

• pavers : cyangwa pave zikaba zikoreshwa ahantu hari imbuga hakorerwa ibikorwa bitandukanye. Aha twavuga nko ku nzira y’abanyamaguru n’ahagenewe guparika imodoka.

pave

• construction blocks : ni amatafari meza akomeye yakwifashishwa mu kugira inyubako ikomeye kandi iramba.

• Kerbs, curlverts,grills : ibi byifashishwa mu kubaka ibintu bitandukanye nk’ibiraro , imihanda no gutuma inzu igira aho umwuka uca

Ibi bikoresho bifite umwihariko kuko birinda inzu gusenyuka, bikayifasha gukomera ndetse bikaba n’umutako mu buryo bugezweho bwo kubaka. Iyi sosiyeti yibanda ahanini ku guhanga udushya ndetse no gukoresha umutungo kamere uturuka mu gihugu ukagerageza kuwukoresha mu ikoranabuhanga rijyezweho mu itunganwa ry’ibikoresho ikora. Intumbero y’ibi ni kubungabunga iterambere ry’abaturage n’iry’inganda z’ubwubatsi.

Amateka ya BEMS

Muri 1996, Duhange yafashe icyemezo cyo guhinduka ikava ku rwego ruciriritse ikajya ku rwisumbuyeho maze ikaba uruganda. Icyo gihe nibwo rwahawe izina rya BEMS(Building material and equipments supply). Byari mu rwego rwo kuba uruganda rwa mbere rukora ibikoresho bifasha mu kunoza neza ubwubatsi.
Mu mwaka wa 2010, BEMS yatangiye kuvugurura imikorere yayo ireka kuba uruganda rw’umuntu ku giti cye ahubwo ruba uruganda rwigenga kugira ngo rubashe kuzuza gahunda yo kuzamura ubukungu no guteza imbere imenyekanishabikorwa mu Rwanda nk’imwe mu nkingi zo kugira iterambere rirambye.
BEMS niyo ya mbere yatangije uyu mushinga i Kigali mu Rwanda, mu gihugu kirimo ibikoresho by’ibanze nkenerwa . Rero, intego yari igamijwe kwari ukugira uruhare mu iterambere ry’inganda .

Nanone, BEMS ntiyatanzwe mu kwitabira gahunda yo gufasha abantu kubona akazi ku babifitiye ubumenyi itibagiwe n’abatabufite. Ikaba kandi itanga amahugurwa ku banyagihugu ku bijyanye n’imikorere mu itunganwa ry’ibikoresho ikora.
Tubibutse ko ibikoresho bya BEMS nibyo byonyine bikorerwa mu Rwanda bikomeye biri ku rwego rw’ibikorerwa mu mahanga. ikindi, iyi sosiyeti ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo hanze y’u Rwanda kugira ngo bijye guhangana n’ibindi ku isoko mpuzamahanga.

Ukeneye ibisobanuro birenze cyangwa ukeneye gutanga komande (Commande) wahamagara kuri tel 0782299305

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe