Abakobwa bakora mu tubari babangamiwe no kwitiranywa n’abakora umurimo w’uburaya

Yanditswe: 13-08-2014

Abakobwa bakora mu tubari babangamiwe no guteshwa agaciro bitiranywa n’indaya
N’ubwo bakora umurimo utoroshye wo gutanga service inoze mu tubari, abakobwa bakora uyu murimo ngo barambiwe no kwitiranywa n’abakora umurimo w’iteshagaciro w’uburaya kandi ngo ntaho ibi bikorwa bihuriye.

Mu rwego rwo kwakira no kunoza service zihabwa abakiriya, muri iki gihe utubari dutandukanye twitabaza abakobwa muri aka kazi. N’ubwo aba bakobwa ngo bakora amasaha menshi k’umunsi, bagahemba intica ntikize, ibi ntacyo byari bitwaye bamwe mu babikora, gusa ngo barambiwe kwitiranywa n’indaya bikorwa n’abagabo basengerera muri utwo tubari.

Mukakarisa Aline akora akazi ko gutanga service mu kabari, yatubwiye imbogamizi ahura nazo muri aka kazi. Yavuze ko hari bamwe mu bagabo bakunda kwitiranya aka kazi kabo n’uburaya bityo bakaba bashukisha umukobwa amafaranga cyangwa kumusengerera ngo bakunde basambane. ati” iyo ukora aka kazi ntiwihagarareho, buri munywi w’umugabo aba ashaka ku gukoraho kugira ngo akwimenyereze bityo mugirane ubusabane budasanzwe bushobora no gushora umuntu mu busambanyi.”

Yongereyeho kandi ko akazi kabo kagoranye ngo kuko hari igihe umukobwa yihagazeho imbere y’umukiriya umukoresha akabifata nko gusuzugura umukiriye.
Mukakarisa yakomeje asobanura ko abo abona bitiranya gukora mu kabari n’uburaya bibeshya bidasubirwaho. Avugako gukora uburaya ari umutima w’umuntu ku giti cye ntaho bihuriye n’akazi aba asanzwe akora, ati” Kuvuga ngo umuntu ukora mu kabari ni indaya ni nk’uko undi yaba akora muri banki cyangwa mu bindi biro akaba indaya, ntaho bihuriye rwose, gusa utihagazeho ngo urebe kure wayoba bitewe n’abantu batandukanye twakira.

Niyonkuru Donatha nawe wakoze akazi ko mu kabari ariko aza kwirukanwa bitewe n’umukiriya wamuteranyije na sebuja ngo ntamuhaye serivise yifuza, kuko yari yanze kumwicara iruhande ngo amuganirize. Uyu mukobwa aranenga cyane bamwe mu banywi b’abagabo batagenzwa na kamwe bikaba biviramo na bamwe mu bakozi kwirukanwa nk’ibyamubayeho. Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzamura ubwuzuzanye hagati y’umukozi n’umukiriya, abagana utubari baha agaciro abaseriveri n’umurimo bakora nk’inshingano.

Umwe muri ba nyir’utubari utashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye impamvu bakunda gukoresha igitsina gore mu kazi ko mu tubari ko ari ukugira ngo babashe kunyura ababagana akenshi baba ari abagabo.
ati” Abagabo benshi banezezwa no kwakirwa n’abakobwa kandi iyo yishimiye service ahawe n’iyo bukeye aragaruka, tukabona inyungu n’imishahara y’abakozi. Gukoresha abakobwa biradufasha cyane, usibye ko n’abahungu tubakoresha n’ubwo baba ari bake.”

Mu rwego rwo kurwanya iki kibazo cyo gutesha agaciro abakobwa batanga service mu tubari bitiranywa nabakora umwuga w’uburaya ngo ababagana barasabwa guhindura imyumvire, bakiyumvisha ko gukora mu kabari ntaho bihuriye no kuba indaya, bagaha agaciro serivise bahabwa ndetse n’abazitanga.

Ignace Nemsi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe