Ikote buri wese agomba kugira

Yanditswe: 13-08-2014

Muri iki gihe hakonje,hakunze kugaragara abantu bambaye neza baberewe ariko bajya gushyiraho icyo ku ifubika bigatuma style yabo ipfa,ugasanga benshi bibaza uburyo umuntu yaguma asa neza kandi anifubitse. nta rindi banga rero ugomba kuba mu myenda ufite harimo ikote nk’iri.

Iri rero ikoti wakwambara ugiye ku kazi,iri koti nta gashya rifite ngo uvuge ngo ntirisanzwe,dore ko na benshi muri twe baba barifite,nutarifite byamworohera kuribona kuko ahantu hose mu maduka y’ imyenda ribaho
Uburyo ahubwo waryambaye nibwo butuma rurushaho gusa neza. nkuko mubibona hano kuba amaboko ahinnye akagaragaza umwenda w’ imbere bituma bisa neza dore ko bita binahura n ibara ry umupira urimo imbere.

Ushobora kuba wakwambaraho I pantalon y’ ikoboyi(jeans)cyangwa indi nka coton cyangwa I tissue,yewe no ku ijipo cyangwa ikanzu naho waryambara,ariko iyo hakonje wambaraho I pantaloon kugirango ugabanye ubukonje
Washyiraho bijoux aho ndashaka kuvuga amaherena n’icyo mu ijosi wumva ushatse bitewe n’icyo ukunda.

Uyu rero ni umwambaro wajyana ku kazi akari ko koze,wajyana ku ishuri cyangwa wakwambara ugiye gutembera gusa kuko igihe cyose utuma ugaragara neza.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe