Bijoux yajyanishwa n’imyenda igezweho

Yanditswe: 16-08-2014

Muri iyi minsi hagezweho kwambara umwenda ufunze hejuru maze ukarenzaho biju(bijoux)nayo nini ikongerera ishati cyangwa umupira amabara bituma bigaragara nezaIyi biju(bijoux)rero nayo iri mu bwoko bwizo zigezweho kwambarwa ariko akarusho kayo akaba ari uko ikozwe mu masaro bituma iba kinyafurika,ikaba umwihariko.

Kenshi na kenshi biba byiza iyo yambawe ku ishati cyangwa undi mwenda ufite ijosi rigera hejuru kuko bituma igaragara neza ntubone bisa nkaho hari ahambaye ubusa nahandi hari ibintu byinshiUshobora kuba wayambaraho amaherena magufi afashe ku matwi cyangwa se amaremareariko ikiza ni amato kugirango arhe umwanya icyo wambaye mu ijosi gishobore kugaragara ntibibe ari byinshi cyane cyane ko niyo umuntu yasokoje ajyana umusatsi inyuma ni byiza ko wambara amaherena magufi cyangwa se amaremare ariko ntugire icyo mu ijosi urenzaho kugirango ubone mu maso hagaragara neza ntabintu byinshi birimo bituma hatagaragara.

Iyi collier rero ikaba ifite akarusho ko kuba ari umuhondo,umuhondo mwiza utigaragaza cyane,ukaba wayambara wambaye umweru,umukara,umutuku,ubururu ndetse nandi mabara menshi.nibara rigezweho cyane muri iyi minsi.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe