Kimwe cya kane mu gikombe cy’isi cy’abakobwa bakina umupira w’amaguru(FIFA U-20 WOMEN WORLD CUP)
Ubushize twari twababwiye ku mikino yabaye ariko tunababwirako ubu ayo makipe y’abari n’abategarugori ubu ageze mu mikino ya kimwe cya kane ¼ kuri ubu rero hakaba haraye hatangiye gukina iyo mikino twavugako itari inoroshye na gato .
Habaye imikino ibiri yonyine indi ibiri ikaba iri bube mu rukerera uyumunsi dore ko iyi mikino itangira ku masaha akuze cyane.
Umukino wabanje wari wahuje ikipe y’igihugu ya korea ya ruguru ihura n’ikipe y’igihugu y’amarika undi ukaba wari wahuje abadage na Canada ari nayo yakiriye aya marushanwa dore rero uko byagenze :
Saa tanu z’ijoro : KOREA DPR 1-1 USA gusa KOREA yaje gukomeza nyuma yo gutsinda USA kuri za penalty 3-1
Saa munani zo mu rukerera : GERMANY 2-0 CANADA
saa tanu za nijoro hateganyijwe gutangira undi mukino NIGERIA vs NEW ZELAND
ukurikirwe nuwundi mukino FRANCE vs KOREA Y’EPHO
Iziza gutsinda zizahurira muri kimwe cya kabiri tuzakomeza tubakurikiranire iyi mikino uko izagenda kose
Kanda hano urebe uko umukino wari wifashe hagati ya GERMANY na CANADA
Hano urabona uwahuje KOREA na USA
Yanditswe na Patrick kuri www.agasaro.com