Akamaro ko gukoresha Waxing cyangwa épilation y’umwimerere

Yanditswe: 18-08-2014

Waxing cyangwea epilation ni uburyo bwo gukuraho ubwoya ku bice bitandukanye by’umubiri,bitewe n’umuntu aho abufite atabwifuza, yaba ku maguru,amaboko,inda,mu maso,incakwaha,no mu mwanya y’ibanga.

Iyo umuntu akoresheje waxing mu gukuraho ubwoya ku bitandukanye no gukoresha Gillette cg urwembe,kuko byo bituma utirabura,utazana imiburu kandi bituma ubwoya budakura vuba.

Ubwoya bushobora kumara igihe kirenze iyo wakoresheje urwembe kuko byo bikuraho ubwoya kuva mu mizi yayo,ushobora kumara nk’ukwezi kugeza k’ ukwezi n igice butaragaruka, hagasigara hasa neza kandi ntakibazo ugira.

Ikindi ni uko iyo bubwoya utangiye gukura cyangwa kugaruka umuntu aba yumva asukuye ameze neza. Biba byiza iyo ubikoreshewe n’umuntu wabyize kuko we aba azi uburyo abigenza ntubabare. Ikindi biba byiza iyo ukomeje kubikoresha ubwoba buroroha ntuzane imiburu, iyo wakoze waxing warangiza ugakoresha Gillette cyangwa urwembe iyo wongeye gukoresha waxng ushobora kubabara.

Ni byiza kubikoresha utagiye ku izuba,udafite ikibazo cyo gutembera kw’amaraso indwara z’uruhu, kandi ukayikoresha mu gihe utuje.

Inama zatanzwe na Sandrine, Professional beauty therapist.
Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa gukoresha waxing wahamagara kuri izi numero tel : 0783605232
email : sanrun89@yahoo.fr

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe