Ibikorwa bitandukanye byakozwe na Minisitiri Agnes Binagwaho

Yanditswe: 20-08-2014

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yagiye aba umuyobozi mu bigo bitandukanye mu Rwanda ndetse no mu bigo mpuzamahanga hamwe n’imishinga itandukanye ku buzima ari nako akomeza kongera ubumenyi mu mashuri.

Dr. Agnes Binagwaho wari usanzwe afite impamyabumenyi ya kaminuza mu buvuzi ( medicine degree) no mu buvuzi bw’abana(pediatrician) yabonye nyuma yo kwiga mu Bubiligi no mu Bufaransa, yabaye uwa mbere wahawe impamyabumenyi y’ikirenga( Ph.D) na Kaminuza y’u Rwanda ku munsi w’ejo hashize kuri 19 Kanama, 2014

Imirimo n’amashuri bya Dr.Binagwaho

  • Kuva muri 2008 Agnes Binagwaho yabaye umunyamuryango mu gashami ka Global Health and Social Medicine muri Harvard Medical School, US
  • Guhera mu mwaka wa 2008 kugeza 2011 Binagwaho yabaye umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubuzima
  • Muri 2011 yabaye umwe mu bayobozi ba Salzaburg Global Seminar yigaga ku buvuzi ndengamipaka
  • Muri 2012 yabaye umwarimu mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abana muri Geisel School of Medicine kuri Dartmouth College.
  • Ni umunyamuryango w’ akanama gashakisha uburyo uko umurwayi wo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yagera ku buvuzi bwa kanseri ndetse n’uburyo bwo guhangana nayo (Global Task Force on Expanded Access to Cancer Care and Control in Developing Countries)
  • Umunyamuryango w’akanama ngishwanama mu by’ubuzima mu kinyamakuru Time Magazine (Health Advisory Board) ikinyamakuru cyatangiriye i New York City muri USA mu 1923.
  • Umunyamuryango w’akanama kitwa mu rurimi rw’icyongereza International Strategic Advisory Board for the Institute of Global Health Innovation at Imperial College London.
  • Umunyamuryango mu kanama ngishwanama mu by’ubuzima mu kinyamakuru cyandika ku buzima n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse numwe mu bagize inama nkuru y’isomero rusange ry’ubumenyi (Public Library of Science)
  • Kuva mu mwaka wa 2002- 2008 Binagwaho yari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA( CNLS).
  • Muri 2010 yahawe Impamyabumenyi y’icyubahiro mu bumenyi ( science) na Kaminuza Dartmouth College.
  • ari kandi no mu batangije ishuri rya Tropical Institute of the Community Health and Development in Africa, riba muri Kenya.

Binagwaho yize mu Bubiligi no mu bufaransa, akora specialization ijyanye no kuvura abana b’indembe, abana bakivuka ndetse n’abafite ubwandu bwa Sida.

Byanditswe na Gracieuse hifashishijwe wikipedia.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe