Umwenda w’akazi wa relax

Yanditswe: 21-08-2014

Mu minsi y’ akazi hagati y’ icyumweru, ushobora kwambara mu buryo bwa relax ,aha ndashaka kuvuga imyenda iguha amahoro aho wumva wisanzuye keretse wenda uramutse ufite nk’ inama kuri uwo munsi cyangwa ibindi birori byagusaba kuba wakwambara neza .

Umunsi wambere n’ uwakabiri benshi baba bambaye amakanzu cyangwa amajipo batangiye icyumweru basa neza,ku buryo kuwa gatatu aba ari byiza ko wahindura ukambara nk’ pantaloon yaba ari ikoboyi cyangwa se ikozwe mu wundi mwenda.
Amapantalon y’amakoboyi asa neza ndetse anabera buri muntu wese, mugihe usanga nkayo dukunze kwita tissue bamwe bavuga ko atababera wenda bitewe n’ imiterere yabo, abandi bakavuga ko abafata cyane n’ ibindi bituma ikoboyi arizo zikundwa cyane.

Mu gihe rero ugiye kwambara I koboyi ni ngombwa ko wita ku cyo uyambara nacyo cyo hejuru kuko aba aricyo kiri buhe agaciro iyo pantalo bigatuma ibyo wambaye bigaragara neza kandi byiyubashye. Niba uhisemo nk ‘ishati y ikoboyi ukayambaza I pantaloon y’ikoboyi biraba bisa neza ariko atari byo wakwambara mu gihe ugiye mu kazi ko mu biro. nyambara urengejeho nk’ ishati ikoze mu mwenda woroshye(blouse) dore ko zinagezweho, bituma urushaho gusa neza no kuba wiyubashye.

Nkuko mu bibona kuri iyi foto, kuba yarambayeho aka gapira byatumye ikoboyi isa neza, mu gihe cy’ imbeho se cyangwa ubona atari byiza ko wambara igiciye amaboko washyiraho agakoti dore ko nako kabyongerera gusa neza.
Uyu mwambaro ariko kandi mu gihe uwujyanye ku kazi, wambarwa n’umukozi wo ku rwego rwo hasi utari buyobore amanama, ahubwo uri bugendagende muri gahunda z’akazi zitandukanye.

Byanditswe na Sonia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe